Kwizihiza umuganura: Umwanya wo kwishimira umusaruro wabonetse no gufata ingamba zo kuwongera
Ubu ni bumwe mu butumwa bwatangiwe mu birori by'Umuganura ku rwego rw'Akarere byizihirijwe mu Mudugudu wa Karutsindo, Akagali ka Murama, Umurenge wa Bweramana ku wa gatatu tariki ya 2 Kanama 2019.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage wari Umushyitsi Mukuru muri ibi birori, Mukangenzi Alphonsine, yateruye ijambo rye avuga ko mu mateka umuganura wari umunsi w'ibyishimo. Ngo hishimirwaga umusaruro wabonetse, hakabaho gusuzuma ahagaragaye intege nke bigatuma umusaruro uba muke, no gufata ingamba zo gukora cyane kugira ngo ubutaha umusaruro uzabe mwiza.
Yakomeje ashima umurimo wakozwe n’abaturage watumye haboneka umusaruro ushimishije nk'uko byagaragajwe mu gikorwa cyo kumurika umusaruro wabonetse mu buhinzi, ubworozi, imyuga n'ubukorikori, ibyagezweho mu burezi, ikoranabuhanga, ndetse n'ubuzima.
Ati "Turabashima ko mwabashije gukora, gukora kwanyu kugatuma mubona umusaruro mwiza nk'uko mwabitugaragarije. Turabasaba kandi gukomeza gushirika ubute kugira ngo n'uyu mwaka twinjiyemo umusaruro uzabe mwinshi kandi mwiza kurushaho".
Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage kandi yavuze ko mu kwizihiza umuganura tunishimira ibindi byiza byagezweho. Aha yagarutse ku bikorwaremezo birimo imihanda, amashuri, amavuriro, amashanyarazi, n'ibindi. Yibukije kandi ko ari n'umwanya wo kuzirikana ko buri wese afite inshingano zo kubirinda.
Ati "Kuba rero tubifite ni inshingano zacu zo kubifata neza no kubibungabunga umunsi ku wundi, ndetse n'ushatse kubyangiza tukaba twamubonye tukamubwira ngo sigaho witudindiza mu iterambere".
Abitabiriye uyu munsi na bo bagaragaza ko banejejwe no kwizihiza umuganura, no gusabana bishimira umusaruro babonye.
Uwiragiye Joselyne atuye mu Mudugudu wa Rwingwe, Akagali ka Murama, Umurenge wa Bweramana. Avuga ko abaturage bishimiye gusangira umuganura. Gusa ngo bafite imbogamizi yo kuba umusaruro w'ibishyimbo n'amasaka utarabaye mwiza cyane nk'uko byari bisanzwe. Ariko ngo icyo nticyababuza gusabana n'abandi no gusangira ibyo bafite.
Ntahontuye Matayo wo mu Mudugudu wa Kigarama, Akagali ka Murama, avuga ko Umuganura abaturage bawiteguye bihagije.
Ngo Itorero Abatangampundu ry’Akagali ka Murama ryateguye kugaragariza abitabiriye uyu munsi uko umuganura wizihizwaga mu Rwanda rwo hambere, ari yo mpamvu bateguye umutsima, ibishyimbo n'isogi, amata yo guha abana, ndetse n'ikigage.
Uyu mugabo na we avuga ku kuba umusaruro w'amasaka utarabaye mwiza cyane nk'uko byari bisanzwe bitewe n'imigwire y'imvura ibyo bihingwa byari bikeneye, ngo indi myaka (ibijumba, imyumbati,...) yeze neza cyane.
Insanganyamatsiko y’Umuganura muri uyu mwaka igira iti “Umuganura, isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira”.