Kwizihiza Umunsi w’umurimo: Umwanya wo kuzirikana agaciro kawo, kwishimira ibyiza byagezweho, kwisuzuma bihagije, no gufata ingamba zo kurushaho kuwunoza

Ibi ni ibyumvikanye mu butumwa butandukanye bwatangiwe mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo ku rwego rw’Akarere ka Ruhango. Iki gikorwa cyabereye cyumba kinini cy’inama cya Eden Palace Hotel ku wa gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2019.

Mu butumwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Uwimana Fortunée, yagejeje ku bakozi bose kuva ku Kagali kugeza ku Karere, yabanje kubashimira imbaraga n’ubwitange bagaragaza mu kuziba icyuho kigaragara hagati y’umubare w’abakozi bateganyijwe ku mbonerahamwe y’imirimo n’abari mu myanya kugeza ubu, kikaba ahanini giterwa n’ikibazo cy’ingengo y’imari.

Yakomeje agaruka ku ngero zinyuranye zigaragaza aho umurimo utanozwa, bigaturuka ahanini ku burangare, kutita ku nshingano uko bikwiye, n’izindi mpamvu zigaragaza kudaha agaciro gakwiriye umurimo umuntu aba ashinzwe.

Yashoje asaba buri wese guhora azirikana insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Umurimo unoze, umusemburo w’iterambere” bityo akarushaho kwita no kunoza ibyo akora kugira ngo abashe kugera ku musaruro mwiza kandi utubutse.      

Ati “Impanuro dukura hano tuzigire impamba izatuma umwaka utaha tuzagira aho duhurira twishimira ibyo twagezeho”.

Umuyobozi w’Akarere wari Umushyitsi Mukuru mu birori by’uyu munsi na we yatangiye agaragaza ko ubwitange bugaragara buganisha ahantu heza, ariko asaba buri wese gukomeza gukorana umwete, kunoza umurimo, gutekereza guhanga udushya dufasha kunoza umurimo no guharanira buri gihe gutsinda.

Ati “Njyewe na bagenzi banjye tubikuye ku mutima turagira ngo tubashimire ko hari ubwitange tubabonana, tubona hari aho bizatugeza heza mu bihe biri imbere”. […]

“Ndabasaga kandi kunoza umurimo no guharanira kuza imbere, gutsinda muri byose, kandi ibimenyetso by’uko bishoboka biragaragara”. […]

“Gukora umurimo unoze bihere kuri twe, hanyuma tubitoze n’abandi. […] Abaturage bacu benshi bakora umurimo w'ubuhinzi n'ubworozi. Kuki tutabegera tukabagira inama zo kubikora neza, kandi bakabikora baganisha ku isoko?”

Umuyobozi w’Akarere kandi yahamagariye abayobozi n’abakozi ku byiciro byose kwegera urubyiruko, kurufasha kuvumbura impano rwifitemo, kuzigaragaza no kuziteza imbere.

Mu kwizihiza uyu munsi kandi hatowe umukozi w’Indashyikirwa mu bakozi bakorera ku Karere no muri buri Murenge. Buri wese yahawe icyemezo cy’ishimwe, mu minsi ya vuba imbere buri wese akazahembwa mudasobwa.

Back