Mbuye: Barishimira Ishuri rishya ryatashywe mu Kagali ka Mbuye
Iri shuri ryatangiye kubakwa ku kwezi k’Ukwakira 2018, kuryubaka bikaba byaratangijwe n’umuganda rusange wabaye ku wa gatandatu tariki 27 Ukwakira 2018.
Munyarugamba Théophile ni umwe mu bakoze ku nyubako z’iri shuri. Avuga ko rije kumara ababyeyi impungenge bahoranaga z’uko abana babo bashobora gutwarwa n’imigezi mu bihe by’imvura, dore ko hari aho basabwaga kwambuka imigezi bajya cyangwa bava ku bigo bari basanzwe bigaho.
Yemeza kandi ko imitsindire izazamuka, ngo kuko ingendo ndende zananizaga abana bigatuma badakurikira neza mu ishuri, bakanabura igihe cyo gusubira mu masomo.
Ibi kandi Munyarugamba abihurizaho n’abandi benshi barimo Minani Abdu uyobora Umudugudu wa Buremera.
Munyarugamba avuga kandi ko kuba yarabonye akazi kuri iri shuri byamworohereje kubona amafaranga y’ishuri ry’abana, aho buri gihebwe asabwa kwishyurira abana babiri amafaranga ibihumbi 200. Ngo yanabashije kuzigama andi akabakaba ibihumbi 200, akaba ateganya kuyagura inka yo korora.
Nyeziryayo Christophe ni Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere uvuka mu Mudugudu wa Buremera. Yateruye ashimira ubuyobozi bw’Igihugu ku iterambere ryihuse rigeza ku Banyarwanda, by’umwihariko agaragaza bimwe mu ibikorwa by’iterambere byagejejwe mu Murenge wa Mbuye mu gihe kitarenga imyaka itanu. Ibyo ni : amashanyarazi mu Tugali twose tugize Umurenge, amazi meza akomeje kongerwa, Ivuriro ry’ibanze (Poste de Santé) ryo muri Vunga, Isoko risakaye rya Vunga, ibiro bishya by’Umurenge, ibyumba by’amashuri ku bigo bitandukanye, ndetse n’iri shuri rishya rya Buremera.
Ahereye kuri ibyo bigenda bigerwaho, uyu mujyanama yakanguriye abaturage kwishyura neza imisoro n’amahoro, kubera ko akamaro kayo kadasiba kugaragarira buri wese.
Ati “Ndagira ngo nkangurire abaturage bari aha n’abataje gushyira imbaraga mu kwishyira imisoro n’amahoro; ntihazagire umuntu uyishyura yinuka kubera ko murabona ibivamo”.
Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, we yibanze ku kwibutsa abana, abarezi n’ababyeyi ko ubukungu bw’Igihugu bugomba gushingira ku bumenyi, ari yo mpamu buri wese agomba kwita ku burezi n’uburere bw’umwana kugira ngo koko bugire ireme rituma Igihugu kigera aho kiyemeje kugera n’icyo kiyemeje kuba cyo mu ruhando rw’amahanga.
Yasabye abana kugira umuhate wo kwiga, kwirinda gusiba, guta ishuri cyangwa gukererwa.
Abayobozi b’Ibigo by’amashuri n’abarezi bo yabasabye gutunganya mu buryo bukwiye ibyo basabwa byose, no gushaka ibishya bifasaha kunoza ireme ry’uburezi.
Ati “Turashaka ibigo bimeze neza, ibigo biri ku murongo, bifite isuku nyinshi, bifite abana badasiba ishuri, abana bose bakeye kandi bakurikira amasomo uko yagenwe nta na rimwe basimbutse”.
Ababyeyi bo yabibukije ko nta wufite uburenganzira na buke bwo kuvana umwana mu ishuri, kumusibya cyangwa kumukerereza, kuko ari uw’Igihugu, bityo ibyiza cyifuriza buri wese bikaba birenze kure inyungu za bake bagifite imyumvire ituma bakoresha umwana indi mirimo aho kumureka ngo yige ubumenyi buzatuma Igihugu kigera aho kifuza.
Ati “Umwana ni uw’Igihugu; umwana w’Igihugu cy’u Rwanda si uwo gukinishwa. Umwana w’Umunyarwanda ntajya akinishwa yoherezwa gutunda imicanga mu mwanya wo kujya kwiga. Umwana w’umunyarwanda ntajya akinishwa ari ku bitanda by’imyumbati cyangwa mu mirima arimo ahata iyo kugemura ku ruganda. Umwana w’Umunyarwanda agomba kuba ari aho agomba kuba ari, kandi nta handi hatari ku ishuri kugeza arirangije agakora ibyo ashaka yihitiyemo, yagize imyaka y’ubukure”.
Ishuri rya Buremera ni ishami (Satellite) ry’Ishuri ribanza rya Kabuga. Rizatangirana n’igihembwe cya kabiri 2019, rikazaba rifite abana basaga 300 mu myaka itatu ibanza, n’ishuri rimwe ry’inshuke. Rizaba rifite abarimu bane, abagore babiri n’abagabo babiri.
Abana bazaryigaho bari basanzwe biga ku bigo bikurikira: Ishuri rya Kabuga riherereye mu Kagali ka Kabuga, irya Gisanga ryo mu Kagali ka Gisanga, irya Mwendo mu Kagali ka Mwendo, n’irya Gako ryo mu Kagali ka Rubona, Umurenge wa Kinazi.
Abana bakuru ni ukuvuga abo mu mwaka wa 4, uwa 5, n’uwa 6 bo bazaba bakomereje aho basanzwe biga mu gihe hagitegerejwe kongera umubare w’ibyumba. Umuyobozi w’Akarere akaba yizeza ko ibyumba bizongerwa bikurikije uko ubushobozi bugenda buboneka. Ikifuzo cyo kongera ibyumba kuri GS Mbuye kugira ngo habe uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, cyo kizatangira gushyirwa mu bikorwa mu tangiriro z’umwaka utaha w’ingengo y’imari.
Mu byumba bitandatu byubatswe i Buremera, bitatu bizigirwamo n’amashuri atandatu (6 classes): icyumba kimwe kizajya cyakira ishuri mbere ya saa sita, n’irindi myuma ya saa sita. Ibindi bitatu bizakoreshwa mu buryo bukurikira: kimwe kizaba icyo abarimu bakoreramo inama no gutegura amasomo, ikindi gikoreshwe nk’isomero, ikindi na cyo kibe ububiko bw’ibikoresho by’ishuri.
Kubaka iri shuri byatwaye amafaranga y’u Rwanda akabakaba miriyoni mirongo ine (40.000.000 Frs). Akarere katanze miriyoni zisaga 34, umuganda w’abaturage ukaba ubarirwa 5.400.000Frs.