Mbuye: Bongeye kwingigirwa gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside itarashyingurwa kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro

Mu butumwa bw'ingenzi bwatanzwe n’abantu batandukanye, hagarutswe ku gushimira Ingabo zari iza FPR zabohoye u Rwanda zikarokora abari bataricwa, gushimira abarokotse Jenoside muri rusange n'abo mu Murenge wa Mbuye ku butwari n'ubudaheranwa bagaragaza mu guhangana n'ingaruka za Jenoside no kongera kubaka u Rwanda, gukangurira Abanyarwanda gukomeza amahitamo meza yo kubakira byose ku isano y'Ubunyarwanda, ndetse no  gusaba abazi ahari imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside itarashyingurwa kugaragaza aho yajugunywe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, yagize ati “Uyu munsi rero turibuka Abatutsi ba hano i Mbuye bishwe bazira Politiki mbi y'abitwaga ko babayobora. Turabasabiye ku Mana bakomeze kuruhukira mu mahoro. Abarokotse namwe mukomeze mutwaze, abayobozi nyabo barahagobotse, Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi uyu munsi zikaba ari Ingabo z'Igihugu ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, hanyuma na nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ubumwe bw'Abayobozi n'abaturage bukaba ari bwose 100%”.  

Ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango kandi burashimira abarokotse Jenoside cyane cyane aba hano turi, ubudaheranwa n'ubutwari bwo guhangana n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kugira. Urukundo rugaragarira muri byinshi birimo kugabirana, gukorera hamwe bizamura ubukungu, kuremerana n'ibindi. Hano i Mbuye wa muco wahabaga kera urimo uragenda ugaruka; urimo uragenda wiyongera: guhana inka, guhana abageni. Ni ugukomereza ahongaho. Uko kudaheranwa cyane kw'abarokotse Jenoside turakubashimye cyane”.

“Umuco mwiza rero w'urukundo w'i Mbuye ntiduteze kuwureka, ntuteze gucika: bizaba ari ko guha agaciro imibiri irenga 4000 ishyinguye ahangaha, bizaba ari ko guha agaciro Abatutsi bishwe. Ndetse n'umwanzi waba akiriho cyangwa ugifite imyumvire mibisha akabura iyo ajya, akayoboka ibyiza, byanze bikunze”.

“Abanyaruhango tuzakomeza kwimakaza umuco w'Ubumwe n'Ubwiyunge dushyira imbere Ndi Umunyarwanda. Tuzakomeza kandi gushyigikira abarokotse Jenoside bafite intege nke tubabe hafi”.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Ruhango, Madamu Mukaruberwa Jeanne d'Arc, na we yashimye Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zabohoye u Rwanda zikarokora abari bataricwa, ashima gahunda yo kwibuka kuko ifasha abarokotse kongera kugarura intege bakiyubakamo icyizere cy'ejo hazaza.

Yashimye ibyakozwe n'ibikomeje gukorwa mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, asaba ubuvuguzi bwo kwihutisha itangwa rya PIN ku bagenerwabikorwa ba FARG baba bakeneye ubuvuzi bwihariye.

Yongeye kandi gusaba abashobora kuba bazi amakuru y'ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside itarashyingurwa, gukoresha uburyo bwose bushoboka bwaborohera bakayatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati “Mu by'ukuri Kwibuka bizahoraho, ariko hari hakwiriye ko gushyingura imibiri y'abishwe birangira. Turasaba rero buri wese cyane cyane abatarahigwaga muri Jenoside kugira ngo bafunguke, babohoke; uburyo bwose bushoboka, haba kwandika…, uburyo bwose bwafasha mu mutekano bukoreshwe baturangire aho imibiri y'abacu bishwe muri Jenoside yajugunywe tuyishyingure mu cyubahiro, natwe turuhuke”.

Depite Uwumuremyi Marie Claire wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa yashimye intambwe imaze guterwa mu nzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda, asaba ko abantu bakomezanya umwete mu gushyigikira iyo nzira Abanyarwanda bayobowemo n’Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu cyacu.

“Uyu munsi rero twibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mureke dukomeze dufatane urunana, duharanire kuba umwe, duharanire iterambere ry’Ihihugu cyacu, duharanire ubumwe bwacu; twahisemo kuba umwe, kuba umwe kwacu bidufasha kureba kure duharanira ko u Rwanda rubaho none, ari ko ruzabaho imyaka myinshi na nyuma yacu. Guhitamo kuba umwe kwacu bidufasha gukora neza ibyo dushinzwe kandi tugakorera mu mucyo. Ibyo rero nibituranga tuzaba dushimiye Inkotanyi zaturokoye, tuzaba dushimiye ubuyobozi bwiza buhora bushaka icyiza mu Rwanda rwacu”.

Depite Uwumuremyi yasabye ababyeyi guha abana uburere bwiza, no kubatoza gusegasira isano y’Ubunyarwanda.

Ati “Duhe abana bacu uburere bwiza tubatoze ko u Rwanda ari urw’Abanyarwanda”. Yasabye kandi urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibyiza u Rwanda rukomeje kugeraho, ndetse no kurwanya abaruvuga nabi, n’abagoreka amateka yarwo kubera ipfumwe ry’ibibi bakoze mu Rwanda.   

Mu gusoza yasabye abantu bose gufatana urunana bagana iterambere   nta wusigaye, baharanira guteza imbere Igihugu.  

Yagize ati “Dukomeze twibuke duharanira iterambere ry’Igihugu cyacu, duharanira kugenda ntawusigaye, dufatana urunana, abafite imbaraga bagafasha abagifite imbaraga nke, duharanira ko nta wasenya ibyo twagezeho, kandi twigisha abato ibizabafasha gusigasira u Rwanda na nyuma yacu”.    

Back