Mbuye: Urubyiruko rurashishikarizwa gukora rudategereje inkunga

Senateri Uwera Pélagie arasaba urubyiruko muri rusange, gukora rukiteza imbere n’Igihugu muri rusange, kuko bimaze kugaragara ko ibihugu bikomeye bisigaye bisuzugura ibiri mu nzira y’Amajyambere kubera inkunga.

Ashingiye ku bikorwa by’umuganda ngarukakwezi Abanyarwanda bitabira, Senateri Uwera Pélagie avuga ko ari ingamba nziza Leta y’u Rwanda yashyizeho ngo Abanyarwanda bishakemo ibisubizo, kuko buri kimwe bakeneye batagikorerwa n’abandi.

Senateri Uwera avuga ko n’iyo izo nkunga zigeze mu Gihugu, usanga bene kuzitanga baziherekeza bakazigabanya binyuze mu mishahara bigenera, bityo ayo mafaranga agasubira iwabo n’agasuzuguro kenshi, kandi byitwa ko bazanye inkunga ari na yo mpamvu asaba urubyiruko gukurana umuco wo kwigira.

Agira ati “Umuco wo kwigira tuwushishikarizwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ni yo mpamvu mukwiye gukora cyane mukigira binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo kwihangira imirimo no gukorera hamwe mu muganda. Mwitabire ibikorwa by’ubuhinzi ahari amasambu adahinze, urubyiruko rufite imbaraga ruyahinge bityo umusaruro wiyongere”.

Yongeraho ati “Umuzungu azana iyo nkunga akaza yiyita impuguke, akajya ahembwa Miliyoni 15Frw, Umunyarwanda bakorana agahembwe ibihumbi 500Frw, ubwo se murumva izo ari inkunga cyangwa amafaranga baba bayasubiranye. Ni yo mpamvu dukwiye kwishakamo ibisubizo, tukicara tukaganira tukanatekereza uko twatera imbere, mu mbaraga za buri wese akagira umusaznu atanga”.

Back