MENYA IBIRI GUKORWA MURI GAHUNDA YAHARIWE ICYUMWERU CY'UBUTABERA MU KARERE

Muri gahunda y'icyumweru cyahariwe ubuca,manaza mu Karere, none kuwa  09/09/2025, Abagize Komite  Mpuzabikorwa y'urwego rw'Ubutabera mu Karere ka Ruhango “JRLOS Ruhango” bakomeje ibikorwa byo kureba uko inzego zifasha abaturage kubona ubutabera byihuse kandi hakurikjwe amategeko.

Ibikorwa byakomereje mu Murenge wa Byimana aho itsinda riyobowe Perezida wa JRLOS Ruhango Mme MUKANGAYABOSHYA Jacqueline ryasuye kasho ya RIB station ya Byimana hagamijwe kumenya ibibazo abarimo bafite.

 Nyuma yaho iri tsinda ryitabiriye inteko y'abaturage b'Akagari ka Mpanda mu Murenge wa Byimana. Baganiriye n'abaturage kuri politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko ndetse na politiki yo gukora amasezerano agamije kwemera icyaha hagakorwa ubuhuzwa n'ubuhuza hagati y'uwakoze icyaha n'uwagikorewe. 

Ibikorwa bizakomeza mu yindi Mirenge igize Akarere.

Back