MENYA IMISHINGA IZAFASHA ABATURAGE KUBONA AMAZI KU GIPIMO CYO HEJURU MU KARERE HOSE

Mu Karere hari kubakwa imiyoboro y’amazi itandukanye izafasha abaturage bataragerwaho n’amazi gusezerera urugendo rurenze metero 500 bajya kuvoma. 

Imwe mu mishanga y’amazi iri kubakwa harimo n’iyrangiye ni NKOMERO-KINIHIRA WSS ifite 72 Km izatwara 2,494,000,000 igeze kuri 56%, uyu muyoboro uzaha abaturage b’Utugari 5 two mu Murenge wa Kinihira aho abaturage bagera ku bihumbi 21,416 bzabaona amazi meza.

Hari kandi Umuyoboro wa SARUHESHYI-RUHANGO ufite 26Km watwaye 492,000,000 ukaba waruzuye 100%, uzaha abatuye Utugari 2 twa Ruhango?Bunyogombe na Bweramana/Rwinyana aha abaturage basaga 7,850 bahawe amazi meza ubu baratengamaye.

  Hari kwagurwa umuyoboro wa RUHANGO-NTONGWE ufite uburebure bwa 74.4 Km 2,108,990,661 wabaye 100% completed. Ubu uha abaturage batuye Umurenge wa Ntonwe  29,831. Umuyoboro wa SHYOGWE-MAYAGA ufite 21km uzatwara 600,000,000 ugeze kuri 73% uzaha Utugari twa Mbuye (Cyanza, Gisanga) uhe abaturage amazi 10,718. Imiyoboro yose ifite uburebure bwa 193.4 km ihe amazi abaturage  69,815.

 

Ubuyobozi bw’Akarere bwiyemeje ko serivisi z’amazi mu Karere zigezwa ku baturage byihuse 100%, imishinga y’amazi iri gukorwa ndetse n’iteganywa gukorwa. Abaturage barasabwa kubungabunga ibikorwa remezo by’amazi.

Back