menya uko uturere twabaye indashyikirwa mu bikorwa by'Urugerero inkomezabigwi 12

 

Uturere dutanu twahembwe twahize utundi ku Rugerero rw’ Inkomezabigwi12 ni utu dukurikira:

1. Kamonyi yagize amanota 87.3%
2. NyaruguruDistr yagize amanota 86.3%
3. GatsiboDistrict yagize amanota 86.2%
4. RuhangoDistrict yagize amanota 85.7% 
5. NgororeroDistr yagize amanota 83.8%.

 Intore zari ku rugerero zakoze ibikorwa bifatika. Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, HABARUREMA Valens, avuga ko ibikorwa by’amaboko byakozwe n’urubyiruko rugizwe n’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye, Urugerero Inkomezabigwi icyiciro cya 12 bamaze gukora ibikorwa bitandukanye by’indashikirwa.

Umurenge wa Ntonwe ni umwe mu Mirenge 9 igize Akarere aho inkomezabigwi icyiciro cya 12 ziri hafi kuzuza isoko rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miriyoni 25. Akarere ka Ruhango kakaba gafite Intore zari ku rugerero 1696 harimo abahungu 1,156 n’abakobwa 1,044.

Ibikorwa byakozwe harimo ibijyanye n’imirimo y’amaboko harimo amazu 6 yubatswe na 11zasanwe, ubwiherero bwubatswe ni 22 hasanwe 48, uturima tw’igikoni dushya: 177 havuguruwe: 342, hacukuwe ⁠imirwanyasuri kuri ha 35,8 hatunganijwe imihanda mito mu Tugari no mu Midugudu: Km 13,4. Hakozwe ivomero 1, nibindi bitandukanye birimo ubukangurambaga kuri gahunda zitandukanye za Leta ndetse no gukusanya imibare yari ikenewe. Muri ibi bikorwa byose ibyinshi byararangiye ariko hakaba n’ibindi bigikomeza.

Uru rubyiruko kandi rwakanguriye rugenzi rwarwo kwitabira amarushanwa y’imidugudu, kwitabira serivisi z’irangamimerere, kurwanya abana bata ishuri, kurwanya igwingira ry’abana, n’ibindi. 

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, HABARUREMA Valens, avuga ko umusaruro batanze ushimishije ku buryo bizeye ko buri mwaka uzajya wiyongera.

Ariko nanone abasaba kuyoborwa n’ibyo bigiye ku rugerero no kubisangiza abandi.

Ati “Ubumenyi bakuye ku rugerero babukomeze, babwubakireho, bubayobore mu buzima bwabo kandi badufashe kubusangiza abandi ariko nanone ubutaha bazadufashe mu bukangurambaga ku babyeyi kugira ngo abo dushaka ko bazitabira bazaboneke.”

Agashya kabaye muri uru rugerero ni ukurunda ingishywa (ibyiganjemo ibiribwa ababyeyi bakusanya bakabigemurira Intore ziri ku rugerero) aharunzwe ingishywa z’amabati amabuye, imisenyi, imicanga, amata, amazi n’ibindi. Umurenge wa Ntongwe  urunda ingishywa wonyine watanze ibifite agaciro k’amafaranga y’ U Rwanda  miriyoni 9,000,000 Rwf.

Back