Minisitiri wa Rhénanie Palatinat ushinzwe ubucuruzi, ubwikorezi, ubuhinzi n'ubuhinzi bw'imizabibu yasuye Akarere ka Ruhango
Uru rugendo rwabimburiwe n’ikiganiro ku mubano wihariye hagati y'Akarere ka Ruhango na Komini ya Landau Dr Volker Wissing yagiranye n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney.
Hakurikiyeho gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere, gushyiraho indabo no kunamira inzirakarenganze zisaga ibihumbi 20 zihashyinguye, ndetse no gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, no mu Karere ka Ruhango by'umwihariko.
Nyuma yo gusura uru Rwibutso, uyu mushyitsi n’intumwa ayoboye basuye Ishuri ryigisha imyuga iciriritse ry’i Ntongwe (VTC Ntongwe) aho yagaragarije ko anejejwe no kuba yiboneye igikorwa kiza cyagezwego muri gahunda y’umubano wihariye hagati ya Komini avukamo ya Landau n’Akarere ka Ruhango.
Yatangaje kandi ko binejeje kuba urubyiruko rwarabonye aho rwigira imyuga rukabasha kubona akazi no kwihangira imirimo, bityo ruakabasha kwibeshaho, gutanga serivisi zikenewe aho batuye ndetse n’ahandi hose bakenewe. Yavuze kandi ko azakora ibishoboka kugira ngo umubano hagati ya Landau na Ruhango ukomeze gutera imbere.
Ati “Iyi ni inshuro ya kabiri nje mu Rwanda. Nasinyanye na Minisitiri w’ubuhinzi amasezerano agamije gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Rhénanie Palatinat. […] Kubera rero ko navukiye muri Landau, nzi abantu benshi bagira uruhare mu gutera inkunga ibikorwa muri gahunda y’umubano wihariye hagati ya Landau na Ruhango. Nazanywe rero no kwirebera ibyakozwe muri urwo rwego”. […]
“Hano nasanze ari ahantu heza, abanyeshuri barishimye, biga gukoresha ibikoresho biboneka hano, biga imyuga ibafasha kwibeshaho no kwiteza imbere, kandi iki ni ikintu cy'ingenzi. Ibyigishwa muri iri shuri ni ingenzi ku baturage bo muri aka gace no mu Karere kose”. […]
“Nishimiye kuba mbashije kubona ibyakozwe muri iyi myaka ishize kandi niteguye gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubufatanye hagati ya Landau na Ruhango. Icyo mbasha gukora cyose nzagikora kugira ngo uyu mubano ukomeze gutera imbere”.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagaragaje ko umubano wihariye hagati ya Ruhango na Landau ugiye kurenga urwego rw’uburezi n’urw’ubuzima, ukanagera mu bikorwa byo kugeza amashanyarazi ku baturage, gukusanyiriza hamwe amazi akoreshwa mu mujyi wa Ruhango no kuyatunganya kugira ngo yongere gukoreshwa, ndetse no gusukura umujyi, kuwurimbisha no kubungabunga ibidukikije.