Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu na Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu basuye Akarere ka Ruhango

Ku wa gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2023, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude na Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Gasana Alfred basuye Akarere ka Ruhango. Uru rugendo rwari rugamije kurebera “uko abaturage babayeho, ibibazo bafite, uko umutekano wabo wifashe, n’uburyo bahabwa serivise za Leta n'iz'abikorera”.

Nyuma yo kugaragarizwa ishusho rusange y'Akarere no kuyiganiraho n’Ubuyobozi bw’Akarere buri kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, ndetse n’abayobozi b’inzego z’umutekano, abo bayobozi bose basuye ibikorwa bitandukanye mu Mirenge ya Kinazi na Ruhango. Ibikorwa byasuwe birimo ibirebana n'uburezi, imiyoborere, umuco, ubucuruzi n’ishoramari.

Ku ikubitiro hasuwe Ishuri Ribanza rya Musamo (Ruhango) harebwa by’umwihariko gahunda yo kugaburira abana ku Ishuri (School Feeding), hasurwa ibiro by’Umurenge wa Ntongwe harebwa gahunda yo gukemura ibibazo by'abaturage, no gukurikirana uko ibyakiriwe bikemurwa kandi byose bikarangira.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu akaba yarasabye ubuyobozi gukemura burundu buri kibazo cyakiriwe, no gushyiraho uburyo bwo kumenya no kurangiza n’ibitagaragajwe.  

Ku ruganda rw’imyumbati rwa Kinazi (Kinazi Cassava Plant) haganiriwe ku mikorere y'uruganda ndetse n’ibibazo rufite birimo kuba rukora ku kigero gito cyane ugereranyije n'ubushobozi bwaro. Ibi ahanini ngo biterwa “n’imashini zishaje”, no kuba nta gahunda ihamye y'imikoranire ihari iruhuza n'abahinzi. Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu akaba yarasabye uruganda kubaka imikoranire inoze n’abahinzi, aho rusabwa kwinjira byimbitse mu buhinzi bw’imyumati kugira ngo igihe cyose rwizere ko umusaruro uhari, ko abahinzi badashobora kuwihera abandi baguzi. Ibi bikaba bisaba ko uruganda rukorana na bo uhereye ku kubagezaho imbuto nziza n'inyongeramusaruro, no gukurikirana imirima kugeza umusaruro ubonetse ukagemurwa ku ruganda.

Mbere yo kugaruka mu mujyi wa Ruhango hasuwe kandi Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ruherereye i Kinazi harebwa ibibazo bihari, hanasurwa Ikusanyirizo ry’amata (MCC) rya Kinazi.

Mu mujyi wa Ruhango hasuwe umushinga wo kubaka inyubako z'ubucuruzi muri gare ya Ruhango, igikorwa cya Kampani y'Ishoramari yitwa Ruhango Investment Company (RIC) ihuriweho na Kampani y'abikorera bo mu Karere ka Ruhango yitwa Ruhango Vision Company (RVC) n'Akarere. Iki gikorwa cyo kubaka inyubako z’ubucuruzi zigeretse (étages) kikaba ari icyiciro cya kabiri muri bitatu bigize umushinga wa gare ya Ruhango.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, ari kumwe na Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo n'abayobozi b'Akarere banaganiriye n'abaturage mu isoko rya Ruhango, nyuma bareba aho imyiteguro yo gutangiza Ishami rya Kaminuza y'Ubukerarugendo (UTB) mu Karere ka Ruhango igeze.

Muri rusange muri uru rugendo hashimwe ibintu byinshi, hanatangwa inama zitandukanye zigamije gukomeza kunoza ibikorwa no gufasha mu kwihuta aho urugendo rukiri rurerure, nko mu birebana no kugeza amazi meza ku baturage bose.

Back