Mu birori by’Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro abagore bibukijwe guhora bazirikana ko ari ba “Mutima w’urugo”
Ku rwego rw’Akarere, ibirori by’uyu byizihirijwe mu Mugugudu wa Kanaba, Akagali ka Gisali, Umurenge wa Kinazi kuri uyu wa kane tariki ya 18 Ukwakira 2018.
Byaranzwe n’umukino w’umupira w’amaguru ku makipe y’abagore, ubuhamya ku byo abagore bamaze kugeraho mu nzira y’iterambere, imihigo ya CNF ku rwego rw’imirenge n’Akarere, n’ubutumwa bw’abayobozi.
Mu buhamya bwe, Mukagasana Marie Thérèse yapfakaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, asigara iheruheru kandi agomba kurera imfubyi esheshatu.
Ngo gukora cyane (ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi) byatumye abasha gutera imbere buhoro buhoro, ubu akaba afite imitungo yimukanwa n’itimukanwa ibarirwa mu mamiriyoni.
Abana be na bo babashije kwiga amashuri yisumbuye n’amakuru, hakaba harimo n’abarengije Master.
Mukagasana avuga kandi ko myaka 55 yize gutwara imodoka, abasha gutsindira rwo gutwara (Permis de Conduire), akaba yitwara mu modoka yaguze. Ati “Dore kariya ni akabando kanjye”.
Abagore bo mu Mudugudu wa Kamuraza na bo bagaragaje ibyo bamaze kugeraho babikesha itsinda bahuriyemo rikora amasabune, banagaragaza ibyo bateganya mu bihe biri imbere.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukangenzi Alphonsine wari Umushyitsi Mukuru, yasabye abagore guhora bazirikana ko ari ba "Mutima w'urugo". Yasobanuye ko uruhare rw'umugore mu muryango ari nk'urw'umutima mu mubiri w'umuntu, kandi ko imibereho myiza n'iterambere by'umuryango ari we bigomba gushingiraho.
Ati "Iyo umutima urwaye umubiri wose uba urwaye. Rero nidukora nk'umutima ukora neza, ndahamya ko tuzatera imbere".
Visi Meya Mukangenzi kandi yashishikarije abagore guhagurukira gukora imishinga ibyara inyungu ituma bakora ku ifaranga. Kugira ngo babashe kubigereho yabakanguriye gutinyuka bagakorana n'ibigo by'imari.
"Gutinyuka mubigire intego mu ngo zanyu, mwegere ababafasha kwiga imishinga kugira ngo muhabwe inguzanyo zo gushyira mu bikorwa imishinga ibafasha kwiteza imbere".
Yakanguriye abahabwa inguzanyo kwirinda kuzipfusha ubusa, ahubwo bakazikoresha neza kugira ngo zibafashe kugera ku ntego zabo no kwiteza imbere.
Mu bindi yabashishikarije harimo: guharanira amahoro n'umutuzo no kwirinda icyo ari cyo cyose cyateza amakimbirane mu miryango, gushishikariza ababana badasezeranye gusezerana imbere y'amategeko, kurinda abana guta ishuri.
Yagize ati "Tugire ubushishozi mu gushaka amahoro n'umutuzo mu ngo zacu".
Ku bijyanye no kurinda abana b'abakorwa gusambanywa, Visi Meya Mukangenzi yagize ati "Umubyeyi wese aho ari inshingano ye ni ukumurinda ko yasambanywa, kumugira inama z'uko yakwitwara kugira ngo atagwa mu bishuko"
"Twegere abana bacu tubereke inzira nziza bazanyuramo izabageza mu za bukuru batababaye".
Insanganyamatsiko y’Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro murinuyu mwaka igira iti “Twubake Umuryango twifuza turwanya gusambaya abana”.