Mu gihe kitarambiranye ikiraro cya Ruhondo kizaba ari nyabagendwa
Kongera kubakwa kw’iki kiraro cyari cyarasenywe n’umwuzure mu mwaka wa 1995 bizatuma abatuye hakurya no hakuno y’uyu mugezi bashobora kongera kugendererana no guhahirana nta nkomyi.
Nsekabatenda Alphonse w’imyaka 66, akaba atuye mu Mudugudu wa Ruhondo mu Kagali ka Saruheshyi avuga ko gusenyuka kw’ikiraro cyari gihari byahombeje cyane abaturage ba Saruheshyi, kuko byatumye batabasha kongera kugurisha amabuye yubakishwa, aboneka ku bwinshi mu Mudugudu wa Ruhondo, kuko imodoka zo kuyatunda zitari zigifite aho aho zambukira.
Avuga kandi ko abakora umurimo wo guca amakara bibagora cyane kuyambusa no kuyageza aho ashobora gupakirirwa mu modoka.
Si ibyo gusa kandi ngo kuko mu gihe cy’imvura bigorana cyane kwambuka uyu mugezi, benshi bakaba bahitamo gusubika gahunda zinyuranye baba bateguye, abanyeshuri biga kuri GS Rwingwe na bo bagasiba kubera kubura uko bambuka.
Nsekabatenda agira ati “Iki kiraro kije tugikeneye, kubera ko aha tuhanyura tujya ku isoko, abana bacu bakahanyura bajya kwiga ku Rwingwe.”
Ati “Kizaduteza imbere; mbere kitarasenyuka hari abacukuraga amabuye imodoka zikaza kuyatwara bakabona amafaranga. None ubu ntakigurishwa kuko imodoka zitabona aho zinyura, kandi kuyatwara ku mutwe nta wabishobora”.
Arongera kandi ati “Iyo tugiye ku isoko mu Rugogwe imvura yaguye tugomba kuzenguruka mu Murenge wa Byimana ahitwa i Mayebe. […] Ni nk’amasaha abiri. Kunyura mu Rwingwe na ho ni nk’isaha n’igice. Rwose iyo imvura iguye wateganyaga kujya ku isoko udashoboye guca iyo yose urabisubika, waba uri ku isoko ubwo abana ntibabe bakibonye icyo bararira kuko kuzenguruka iyo yose ugera mu rugo mu gicuku. Abana na bo kandi ku ishuri barasiba, yaba iguye bariyo ababyeyi bagahangayika”.
Ntwali Karori w’imyaka 75 y’amavuko we agira ati “Iyo imvura iguye utarambuka kandi bwije, ab’intege nke nkanjye baracumbika kuko batabasha kuzenguruka mu Byimana cyangwa mu Rwingwe. […] Niba kandi hari uwo washakaga gutura inzoga hakurya, ubwo irarara ukazayitura bukeye”.
Ikiraro cya Ruhondo cyubakwa ku bufatanye bw’Akarere, Ingabo z’Igihugu n’abaturage.
Abakurikirana iyubakwa ryacyo bavuga ko kugeza ubu imirimo igeze hejuru ya 90%.
Iki kiraro kandi kizuzura gitwaye amafaranga asaga miriyoni 60 z’amanyarwanda. Muri ako gaciro, uruhare rw’ibikorwa by’umuganda w’abaturage rusaga miriyoni 20.