Mu gutangiza ukwezi ko kuzirikana Ubumwe n’Ubwiyunge hibukijwe ko kuba umwe ari amahitamo y’Abanyarwanda

Itariki ya 01 Ukwakira ifite amateka akomeye mu Rwanda: ku ya 01 Ukwakira 1990 ni bwo hatangijwe urugamba rwo kubohora u Rwanda ingoyi y’amacakubiri yari yararuboshye igihe kirekire, ndetse n’ibibazo by’imibereho n’imibanire mibi byatewe n’ayo macakubiri.

Mu kiganiro Senateri Karangwa Chrysologue yagejeje ku bitabiriye inteko y’Akagali ka Mwendo ya Mbuye cyari gifite umutwe ugira uti “Urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye”, yatangiye yibutsa impamvu y’iyi gahunga ngarukamwaka y’ukwezi ko kuzirikana ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ndetse n’iy’ishyirwaho ry’Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge kuri buri Mudugudu.

Yakomeje yibutsa ko imvano y’amacakubiri yaboshye u Rwanda igihe kirekire akageza u Rwanda ku icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari imiyoborere mibi yazanywe n’abakoloni igahabwa intebe n’ababasimbuye ku buyobozi bw’Igihugu ubwo cyari kimaze kubona ubwigenge mu 1962.

Yasobanuye neza uburyo abazungu bagera mu Rwanda bwa mbere basanze Abanyarwanda bunze ubumwe, barangwa no gushyira hamwe ndetse n’ishyaka ry’Igihugu, bikabatera gushaka no gukoresha amayeri yo kubatanya kugira ngo bashobore kubona aho bamenera, bityo babashe kugera ku nyungu bari bagamije kugeraho.   

Ati “Mbere y’umwaduko w’abakoloni, Abanyarwanda bari umwe, bakarangwa no gushyira hamwe, bakarangwa n’ishyaka bafitiye Igihugu cyabo”.

“Abanyarwanda bari bafite ishema ryo kuba Abanyarwanda, bagakunda u Rwanda bakabona ko nta kindi cyangana n’u Rwanda”.

Senateri Karangwa Chrysologue yasobanuye kandi ko ibyo byagaragariraga kandi bikigishirizwa mu migani yagaragazaga ibigomba gukorwa n’ibitagomba gukorwa, ni ukuvuga za kirazira.

Yatanze ingero ebyiri z’imigani igaragaza ishema, ishyaka n’urukundo by’Igihugu. Uwa mbere ugira uti “Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda”

Yawusobanuye agira ati “Kuva kera na kare Abanyarwanda bari bazi ko hari imana isumba byose. Iyo mana isumba byose, bakabona yuko, ijoro burya iyo rikubye umuntu agiye kuryama, aryama aheza; ni yo mpamvu bavugaga ko iyo mana babona isumba byose, babona iri hejuri ya byose, nta handi yari ikwiye kurara hatari mu Rwanda. Bari bazi ko imana itashye i Rwanda ihasanga ibyiza, ihasanga icyatuma iruhuka.”

Umugani wa kabiri “wagaragazaga ubutwari bw’Abanyarwanda, ukagaragaza gukunda Igihugu, ukubakirwaho ubumwe bw’Abanyarwanda”. Ugira uti “U Rwanda ruratera ntiruterwa”.

Senateri Karangwa ati “Iyo abantu bashyize hamwe, bakubaka ubumwe, bagasobeka ubumwe, nta cyabameneramo. Ibyaranze imbaga y’Abanyarwanda rero mbere y’umwaduko w’abazungu ni ubwo bumwe, ni uko gushyira hamwe, ni uko gukunda Igihugu, ni uko kuba wanakirwanirira igihe bibaye ngombwa. Kandi kurwanirira igihugu nta kindi ni ukurwanirira inyungu z’abenegihugu, kubashakira ineza, kubashakira ibyiza”.

Yasobanuye ko kugira ngo u Rwanda rubashe kugera ku byiza rwifuza kandi bizarambe, Abanyarwanda twese dukwiriye kumva kimwe no kubakira kuri ayo mateka, cyane ko tuzi neza aho kuyagoreka byagejeje iki gihugu.

Ati “Mu rugendo rwo kongera kubaka Igihugu cyacu dufite inshingano yo gusangira imyumvire imwe ku mateka yacu. […] Abanyarwanda tugomba gusubiza amaso inyuma, tukareba amateka yacu, tukayagaragarizwa kimwe nta wuyagoretse, tukayumva kimwe. Ni cyo cya mbere cy’ibanze. Igihe Abanyarwanda batazagira imyumvire imwe ku mateka y’Igihugu cyacu nta kabuza tuzaba turi mu nzira itari yo”.

Yashoje asaba abaturage kuzitabira gahunda zose ziteganyijwe muri uku kwezi, no kuganira babwizanya ukuri ku bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge aho batuye kandi bakabishakira ibisubizo bihamye.

By’umwihariko abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Midugudu yabibukije ko bafite inshingano zikomeye, abasaba kuzihoza ku mutima no kuzishyira mu bikorwa nk’uko bikwiye hagamijwe gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.   

Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, na we yibukije anashimangira ko kugira ngo u Rwanda rubashe gukomeza gutera imbere no kubaka ibirambye rwiyemeje kubakira ku bumwe bw’Abanyarwanda. Ati “Kuba umwe ni amahitamo yacu nk’Abanyarwanda”.

Ukwezi ko kuzirikana ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda kwashyizweho nyuma yo kwemezwa kwa Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu mwaka wa 2007.

Insanganyamatsiko y’ukwezi ko kuzirikana Ubumwe n’ubwiyunge muri uyu mwaka igira iti “Imyaka 25 mu nzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge: ubumwe bwacu, amahitamo yacu”.

Gutangiza Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ku Mudugudu byaranzwe no kugaragariza abaturage abarigize n’inshingano zaryo, no gutora bamwe mu bagize Komite nyobozi yaryo, abatowe bakaba ari Umunyamabanga n’Umukangurambaga.  

Muri rusange abagize Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ku Mudugudu ni: Umujyanama uhagarariye Umudugudu mu nama Njyanama y’Akagali, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (CNJ), Abayobozi b’Amasibo (Abatwarasibo), Abayobozi ba Komite z’Umugoroba w’Ababyeyi, Abajyanama b’Ubuzima, Abarinzi b’Igihango batuye mu Mudugudu, Abandi bantu bagaragara mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge cyangwa abagira uruhare mu kunga abaturage.  

Inshingano z’Ihuriro ni: kwimakaza umuco w’amahoro, ubufatanye, ubumwe n’ubwiyunge mu baturage; kubaka urubuga nyunguranabitekerezo hagati y’abagize Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Mudugudu; gukemura amakimbirane mu Mudugudu no kwimakaza umuco w’amahoro n’ubufatanye, ubumwe n’ubwiyunge mu baturage; gukora ubukangurambaga bugamije gukemura ibibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge; kurangiza mu buryo bwunga ibibazo bifitanye isano n’imanza z’imitungo yangijwe n’iyasahuwe mu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; gushaka amakuru ku mibiri yose y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kugeza ubu itarashyingurwa kugira ngo ishyingurwe; gusesengura ibyabangamira ubumwe n’ubwiyunge mu baturage harebwa amahirwe abaturage bafite mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage hagambiriwe gufata ingamba zo kubinoza no kubikemura; kongera imbaraga mu biganiro kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda bitangwa ku rwego rw’Umudugudu.

Back