Mu Karere ka Ruhango hibutswe ku nshuro ya 32 Abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu Karere ka Ruhango habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo. Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Bwana Nshimyimana Vedaste, wari Umushyitsi Mukuru, ari kumwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, Intumwa ya IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Intumwa ya PSF ku rwego rw’Igihugu, abagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Akarere, abikorera ndetse n’abaturage batandukanye.
Iki gikorwa cyaranzwe n’ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi batandukanye bwibanze ku gukomeza kuzirikana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya ingengabitekerezo yayo. Hanatanzwe ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuhamya bw’abarokotse ndetse n’indirimbo zo kwibuka zafashije abitabiriye gukomeza kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside.
Abitabiriye iki gikorwa bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ndetse banunamira abaruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Ruhango. Basabwe gukomeza kubungabunga amateka, guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda no kugira uruhare mu kubaka Igihugu gitekanye kandi kidaha umwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.