Mu kwezi kwahariwe kwita ku ikawa hazaterwa ifumbire ikabakaba toni 270

Iyi nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney. Yari igamije gushyiraho umurongo ngenderwaho w’uburyo ifumbire n’imiti bya kawa bizaterwa muri gahunda y’ukwezi kwahariwe kawa, ikaba yaremeje ko gutera ifumbire n’umuti muri kawa bitagomba kurenza ibyumweru bibiri uhereye ku wa kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2019.

Nyuma yo gusoma imyanzuro y’inama iheruka, kuyikorera ubugororangingo no kuyemeza, nyuma yo gusobanurirwa amabwiriza agenga iterwa ry’ifumbire n’umuti, kugaragarizwa imyanzuro y’inama yo ku rwego rw’Igihugu y’abafatanyabikorwa ku gihingwa cya kawa yabaye mu minsi ishize, na nyuma kungurana ibitekerezo, hemejwe ko igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gutera ifumbire n’imiti mu ikawa kizabera rimwe ku nzego zose mu Karere, kikazaba wa kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2019. Ku rwego rw’Akarere kizabera mu Mudugudu wa wa Sabudari, Akagali ka Gisanga mu Murenge wa Mbuye.

Gutera ifumbire n’imiti kandi bizakorwa mu miganda, bikaba bigomba kutarenza ibyumweru bibiri.

Kugira ngo iki gikorwa kizagende neza, abahinzi, inganda, inzego z’ubuyobozi, n’abatekinisiye mu byiciro byose basabwe guhuza imbaraga no gukorana cyane mu gukurikirana imigendekere yacyo.

Bibukijwe kandi ko buri wese asabwa kwitwararika kubahiriza amabwiriza ya NAEB agenga iki gikorwa, by’umwihariko bagakurikirana ko ifumbire iterwa mu ikawa kuko ari cyo yagenewe, dore ko mu bihe byashize hagaragaye abagiye bafatirwa mu bikorwa byo kunyereza ifumbire bagamije kuyikoresha ibitari ibyo yagenewe. Abakurikirana iterwa ry’ifumbire kandi bazajya batanga raporo y’imigendekere y’igikorwa mu gihe kirimo kuba na raporo ihurijwe hamwe ya buri munsi. Imifuka yashizemo ifumbire na yo bazajya bayishyira hamwe kugira ngo ishyikirizwe abashinzwe ubuhinzi mu Mirenge.

Kugira ngo kandi iki gikorwa kizagende neza abanyeganda basabwe kwegereza ifumbire abahinzi. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyo cyasabwe gukora ibishoboka kikihutisha igikorwa cyo kugeza ifumbire ku masite aho itaragezwa, kugira ngo kuyitera bizabashe gukorwa ku gihe nk’uko byemejwe muri iyi nama.

Mu gusoza inama, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yasabye buri wese gushyira imbaraga zikwiye muri iki gikorwa kugira ngo umusaruro wa kawa ukomeze kwiyongera mu bwinshi no mu bwiza, bityo irusheho kugeza ku bahinzi impinduka nziza mu bukungu n’imibereho myiza.

Ku rundi ruhande yasabye abanyendanga gufasha abaturage bo muri zone bakoreramo, cyane cyane abaturanye n’inganda, kugira imibereho myiza.

Ati “Ntabwo mukwiriye guturana n’abaturage bakennye. Mukwiye kwibaza muti ‘ese aho uruganda rwanjye rukorera abaturage babayeho bate? Barasusurutse? Ni ikihe kibazo bafite twabasha kubafasha gukemura? Hanyuma mukabafasha gukemura ibibabangamiye mufitiye ubushobozi bwo gukemura, na bo kakishima nk’uko abaturiye pariki bazishimiye”.

Inama Task Force ya Kawa y’uyu munsi yanitabiriwe n’abashinzwe imibereho myiza n’iterambere mu Tugali nk’abasanzwe bakorana hafi n’abaturage, bakaba barayitumiwemo kugira ngo bamenye neza iby’iki gikorwa, bityo bazagikurikirane birushije uko bajyaga babikora.

Muri uyu mwaka mu Karere kose hazaterwa ibiro 267100 by’ifumbire ya NPK 22.6.12.3S na litiro 300 z’umuti wica ibyonnyi.

Back