MU MIDUGUDU YOSE IGIZE AKARERE HATANGIJWE ICYUMWERU CY'ICYUNAMO KWIBUKA 30

Mu Midugudu yose igize Akarere ka Ruhango kimwe no mu gihugu hose hatangijwe icyumweru cy'icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku rwego rw'Akarere byatangirijwe mu Murenge wa Mbuye.

Umuyobozi w'Akarere Valens HABARUREMA ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy'icyunamo cyo Kwibuka30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yabasabye Kwitabira ibikorwa byose byo Kwibuka 30  muri icyi cyumweru dutangiye ndetse n'iminsi 100, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibindi bikorwa bipfobya, gukomeza kuba umwe, Mayor yihanganishije imiryango yabuze abayo, etc. Perezida wa IBUKA yasabye abitabiriye gukomeza gufata mu mugongo Abarokotse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijambo Perezida wa Ibuka mu Karere Me NYANDWI Bernard yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo gutangiza icyumwereu cy'icyunamo yasabye ko inzu zishaje zigera ku 1046 z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere zisannwa izindi zikakubakwa busahya.

Back