Mu muganda rusange wa Nyakanga abaturage bakanguriwe kurwanya imirire mibi n’igwigira mu bana
Ku rwego rw'Akarere umuganda rusange wa Nyakanga 2019 wabereye mu Mudugudu wa Nyamirambo, Akagali ka Muyunzwe, Umurenge wa Kinihira. Abaturage bafatanyije n'ubuyobozi bw'Akarere ndetse n'Intumwa za rubanda mu Nteko Ishinga amategeko y'u Rwanda, Umutwe wa Sena, gutunganya imihanda no gusiza ikibanza cy'igikoni cy'Umudugudu n'ibiro by'Umudugudu.
Mu butumwa bwatanzwe nyuma y'umuganda, Senateri Sindikubwabo Jean Népomuscène yasabye abaturage kwitabira gahunda y'igikoni cy'Umudugudu kugira ngo bige gutegura indyo iboneye hagamijwe kurwanya no guca burundu imirire mibi n'igwingira mu bana.
Ati "Mu kinyarwanda bavuga ko amagara amirwa, atamerwa. [...] Imirire mibi yabaye nk'akarande ituma abana bacu badakura".
"Kubura ibyo kurya cyangwa kurya nabi bituma umwana agwingira mu gihagararo ndetse no mu bwonko".
"Ubu usanga abana batakigaragaraho bwaki ituma babyimba amatama cyangwa ngo usange barakokotse, ariko ntibakura neza kubera kutabona indyo yuzuye kandi ihagije. Iyo umubona usanga nta kibazo afite, ariko yajya ku ishuri ugasanga araritaye kubera ko atarishoboye, kubera ko aba abona ari uguta igihe. Ni yo mpamvu tugomba kwita ku bana bacu n'ababyeyi bacu batubyara hakiri kare".
Yibukije kandi ko abagore batwite n'abonsa bagomba kwitwararika gufata indyo yuzuye kuko kurya nabi bigira ingaruka mbi ku bo batwite cyangwa abo bonsa.
By'umwihariko abagabo yabahwituriye kwita ku bagore batwite no ku bana kugira ngo babarinde igwingira.
Ati "Bagabo mutera inda ntimugatere inda nk'aho mutera amabuye. Mujye mumenya ko iyo ukoze igikorwa cyo gutera inda rwa rubuto ruba ari urwawe n'umugore wawe. Bityo muba mugomba gukorana urugendo rwo kurwitaho".
Senateri Sindikubwabo yasabye yanasabye ababyeyi kujya bisuzumisha bagitangira gukeka ko basamye, kandi bakabikora inshuro zateganyijwe
Yagarutse no ku isuku, kubyarira kwa muganga, kuboneza urubyaro, no guhesha abana inkingo zateganyijwe.
Hatanzwe kandi ubutumwa ku ndwara ya Ebola yibasiye bimwe mu bihugu duturanye, abaturage basobanurirwa inzira yanduriramo, bakangurirwa kwitwararika isuku, cyane cyane gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune nka bumwe mu buryo bwo kuyirinda, ndetse no kwirinda izindi ndwara nyinshi.
Hanatanzwe ubutumwa burebana n’umunsi w'umuganura wizihizwa ku wa gatanu wa mbere w'ukwezi kwa Kanama buri mwaka. Abaturage bakaba baraskishikarijwe kuwizihiza basabana n’abayobozi, bazirikana indangagaciro z’ubumwe, gukunda umurimo, ubupfura, kwanga umugayo, gukunda Igihugu.
Ku rwego rw’Akarere umuganda witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, wasabye abaturage kubahiriza inshingano bafite nk’abanyagihugu yo gukora umuganda kugira ngo bafatanye kandi bakoreshe imbaraga z’amaboko mu gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ryabo.
Witabiriwe kandi na Senateri Mukankusi Perrine, Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza, n’abandi bayobozi ku rwego rwa Gisivili, Ingabo na Polisi mu Karere.