Mu Murenge wa Bweramana hibutswe ku nshuro ya 32 abagore, abana n’abapasiteri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Murenge wa Bweramana, Akagari ka Murama, habereye igikorwa cyo kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside, cyahujwe no kwibuka abapasiteri n’imiryango yabo bishwe bazira uko bavutse. Iki gikorwa cyitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, Komiseri muri IBUKA Bwana Evode Ndatsikira, Abajyanama b’Akarere, inzego z’umutekano, abakristo b’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bo mu Rwanda no hanze yarwo, hamwe n’abaturage benshi baje kwifatanya muri iki gikorwa cyo kuzirikana no guha icyubahiro abazize Jenoside.
Igikorwa cyatangiriye ku Nzu y’Amateka iri i Duwane, ahiciwe abagore n’abana benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abayobozi n’abitabiriye bashyize indabo mu rwego rwo guha icyubahiro inzirakarengane zahiciwe. Nyuma yaho hakurikiyeho ibiganiro n’ubutumwa butandukanye bwibanze ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya ingengabitekerezo yayo no gukomeza gusigasira ukuri kw’amateka. Hanaranzwe n’indirimbo zo kwibuka ndetse n’ubuhamya bw’umwe mu barokotse Jenoside, bwagarutse ku mateka y’ibyabaye muri aka gace ndetse n’urugendo rwo kongera kubaka ubuzima nyuma ya Jenoside.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yashimiye abateguye iki gikorwa n’abakitabiriye bose, ashimangira ko kwibuka ari inshingano ya buri Munyarwanda. Yagize ati: “Kwibuka ni umusingi wo kubaka ejo hazaza heza. Iyo twibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, tuba tuniyemeje kurinda amateka yacu no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Urubyiruko rukwiye gukura rumenya ukuri kw’amateka kugira ngo rukomeze kubaka Igihugu kirangwa n’ubumwe, amahoro n’iterambere.” Yanashishikarije abaturage gukomeza kurangwa n’ubufatanye no kurwanya ibikorwa byose bishobora gusubiza inyuma ubumwe bw’Abanyarwanda.
Nyuma y’ibiganiro, abitabiriye berekeje ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gitwe, aho bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abapasiteri n’abandi Batutsi bishwe muri Jenoside, banunamira abaharuhukiye. Ubutumwa bwatanzwe muri iki gikorwa bwagarutse ku kamaro ko gukomeza kuzirikana amateka, guha agaciro ubuzima bw’abarokotse no gufatanya mu rugendo rwo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Iki gikorwa cyasojwe n’isezerano ryo gukomeza kubungabunga amateka no kurinda ibyagezweho mu bumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.