Mu Murenge wa Mbuye hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyingurwa imibiri 3 yabonetse vuba
Kuri uyu wa 31 Gicurasi 2026, mu Murenge wa Mbuye habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mayunzwe. Iki gikorwa cyari kiyobowe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, witabiriwe kandi n’Abasenateri n’Abadepite, Umunyamabanga Uhoraho muri MININFRA Fred Mufurukye, Umuyobozi Mukuru wa NRS, Charles Habonimana; Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Airports Company, abayobozi batandukanye ku rwego rw’Igihugu, Intara n’Akarere, hamwe n’abaturage bagera ku 4,000.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Minisitiri Dr. Bernadette Arakwiye yasabye Abanyarwanda gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya ingengabitekerezo yayo aho igaragara hose. Yashimangiye ko Kwibuka ari umwanya wo kuzirikana abazize Jenoside, gufata mu mugongo abayirokotse no gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, ukuri n’iterambere. Yanashimiye abaturage n’inzego zitandukanye zikomeje kugira uruhare mu gushakisha no guha icyubahiro imibiri y’abazize Jenoside itaraboneka.
Iki gikorwa cyaranzwe n’ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuhamya bw’abarokotse ndetse n’indirimbo zo kwibuka no guhumuriza. Hanabaye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 3 y’Abatutsi bazize Jenoside yari imaze kuboneka, bituma imibiri ishyinguye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mayunzwe igera ku 5,025. Igikorwa cyagenze neza kandi kigera ku ntego cyari kigamije.