Mwendo: Basabwe gufata ingamba no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwo habaga inteko y’abaturage mu Murenge wa Mwendo, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Valens HABARUREMA yasabye abatuye Umurenge wa Mbuye gufata ingamba zo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere Valens HABARUREMA vuga ko abakoloni bagiye bahererekanya ingengabitekerezo ya Jenoside bigisha abahutu kwica bagenzi babo b’Abatutsi bababwira ko nta sano bafitanye Umuyobizi w’Akarere yasabye abaturage guhaguruka bagahangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera. Umuyobozi w’Akarere yashimiye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame n’Ingabo zahoze ari iza APR Inkotanyi zahagaritse Jenoside ubu Abanyarwanda bakaba babanye neza.

Mu iri iki gihe turi mu bikorwa byo Kwibuka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, buri wese arasabwa kwitabira Kwibuka31 Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside, kwirinda ibikorwa byibasira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gukumira ibyaha bitaraba, gukora cyane abaturage bagatera imbere kandi bagahorana imyumvire iri hejuru, etc.

 

Back