Mwendo: Hari ikizere ko 2019-2020 uzarangira bafite ikibuga cy’imikino

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Ntivuguruzwa Emmanuel, yabigaragarije mu butumwa yagejeje ku bayobozi n’abaturage bitabiriye umuganda rusange ngarukakwezi wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2019.

Uyu muganda ku rwego rw’Akarere wabereye mu Mudugudu wa Ruhamagariro, Akagali ka Gafunzo mu Murenge wa Mwendo.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, abayobozi banyuranye bo mu nzego z’umutekano ku rwego rw’Akarere, abakozi bakorera ku kicaro cy’Akarere n’abaturage benshi bafatanyije gusiza ikibuga, no kurimbura ibishyitsi n’amabuye ahasizwa iki kibuga.

Nyuma y’umuganda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo yagaragaje ko mu Tugali umunani n’Imidugudu 45 bigize umurenge nta hantu na hamwe hari ikibuga cyo gukiniraho umupira w’amaguru, no kwidagaduriraho.

Yavuze kandi ko ikibuga cyakozweho umuganda kiri mu mihigo y’Umurenge y’uyu mwaka, asaba abaturage gukomeza kwitabira imiganda yo kugitunganya kugira ngo bazabashe kwesa uwo muhigo kandi ku gihe.

Yijeje kandi ko nta kabuza umwaka uzarangira cyaruzuye kandi gikoreshwa.  

Ku rundi ruhande yanasabye ubuyobozi bw’Akarere ubwunganizi ku mbaraga z’abaturage, kugira ngo kizabashe kurangira, bityo kibashe gufasha abazagikoresha kugira ubuzima bwiza babikesha gukora siporo.

Ati “Turabashimira imbaraga mwaduhaye muri uyu muganda kandi turizera tudashidikanya ko muzakomeza kutuba hafi kugira ngo iki kibuga cyuzure kandi kizuzure kimeze neza”.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SP Marc Minani, yatanze inama y’uburyo umuganda wo gutungaya iki kibuga wajya utegurwa neza, anagaragariza abaturage ikizere cy’uko ubuyobozi bw’Akarere buzatanga uruhare rwabwo.

Ku rundi ruhande yasabye abaturage kubumbatira umutekano, cyane cyane birinda amakimbirane yo mu ngo, birinda, bakumira kandi bamagana ibyaha bigenda bigaragara birimo guhohotera no gutera abana inda, ubushoreke n’ubuharike, ubujura. Yabakanguriye kandi gukora amarondo neza kugira ngo babashe kubumbatira umutekano cyane cyane barwanya bakanakumira ubujura.

Yabashishikarije kandi kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro no kurera neza abana, kubashyira mu ishuri bakiga amashuri yose ashoboka.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu na we yagarutse ku makimbirane mu miryango, avuga ko gukumira amakimbirane mu miryango ari umukoro abaturage bagomba gushyira mu bikorwa.

Ati “Mukumire amakimbirane mu miryango, ingo zacu zibe ingo z’amahoro. […] Mutahane umukoro wo kubaka ingo z’amahoro”.

Yagarutse kandi kuri Gahunda ya Ruhango ikeye, maze asaba abaturage gukora ibiyikubiyemo byose. Ati “Ruhango ikeye ive mu magambo ijye mu bikorwa. Ibyo dukora yose tubikore neza kandi birangire vuba”.

Hatanzwe kandi ubutumwa bugendanye n’icyumweru cy’abunzi, abaturage bongera gushishikarizwa kugana abunzi kugira ngo igihe habayeho amakimbirane babafashe kuyakemura.

Ikibuga cyatangiye gusizwa kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2019 kizaba kingana na metero 120 z’uburebure kuri mereto 90 z’ubugari.

Back