Mwendo: Ibikorwa bitatu biri mu mihigo y’Akarere y’umwaka wa 2018/2019 byatashywe ku mugaragaro

Kuri uyu wa gatanu tariki 29 Werurwe 2019, mu Murenge wa Mwendo hatashywe ku mugaragaro ibikorwa remezo bitatu biri mu mihigo Akarere kahize muri uyu mwaka wa 2018/2019.

Ibikorwa byatashywe ni inzu mberabyomi (Salle Polyvalente) y’Umurenge, ibyumba bine by’amashuri n’ubwiherero butandatu byubatswe Kigo cya Mwendo (GS Mwendo), n’ivuriro ry’ibanze (Poste de Santé) y’Akagali ka Kigarama.

Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, wari Umushyitsi Mukuru mu gutaha ibyo bikorwa, yagaragaje ko ibikorwa byatashywe ari bimwe mu bigize imihigo 72 y’Akarere muri uyu mwaka wa 2018/2019.

Yashimiye Umuryango mpuzamahanga wita ku mibereho myiza y’abaturage (FH Rwanda) ku bikorwa ukora mu Murenge wa Mwendo bigamije guteza imbere imyumvire y’abaturage mubijyanye n’ubuhinzi, ubworozi ubuzima, uburezi no guteza imbere imibereho yabo, no ku bufataye mu kwesa umuhigo w’icyumba mberabyombi cy’Umurenge no kubaka ibyumba by’amashuri n’ubwihero byatashywe.

Yasabye abaturage gusobanukirwa ko ibikorwa byatashywe ari ibyabo, abasaba kubikoresha no kubifata neza kugira ngo bizarambe.

 Ati “Ibikorwa twatashye uyu munsi biri mu mihigo 72 twasinyanye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika”.[…]

“Iyi nyubako (Icyumba mberabyombi) uwayubaka wese, ni iy’abaturage ba Mwendo. Hazakorerwa inama, ubukwe, amahugurwa, n’ibindi. Muyikoreshe, ariko muyikoreshe neza kugira ngo bizarambe”.

Yasabye kandi abaturage guharanira imibereho myiza, kwiteza imbere no kwigira bahereye ku bumenyi, inama n’ubundi bufasha bahabwa n’ubuyobozi ndetse n’abafatanyabikorwa.

Umwe mu baturage b’Umurenge wa Mwendo yagaragarije ubuyobozi n’abafatanyabikorwa ko abaturage bishimiye ibikorwa byatashywe n’ibindi byinshi biganisha ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Ivuriro ry’ibanze rya Kigarama ni rimwe mavuriro mato 13 ari mu mihigo y’uyu mwaka. Ryubatswe ku bufatanye bw’abaturage ku nkunga y’ubudehe.

Ibyumba by’amashuri n’ubwiherero, ndetse n’icyumba mberabyombi cy’Umurenge byubatswe ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mwendo byubatswe ku bufanyanye na FH Rwanda.

Mu myaka ibiri n’igice, ku bufatanye na FH mu Murenge wa Mwendo hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri 13, n’ubwiherero 24. Kuri ubu hakaba hubakwa ibyuma bine n’ubwiherero butandatu ku Rwunge rw’amashuri rwa Mwendo.  

Hatanzwe kandi ibigega bitanu by’amazi ku mashuri, hashyirwa intebe 334 muri bya byumba byubatswe.

Back