Ngo kumenya itegeko rihana ihohoterwa rishingiye ku gitsina byazafasha kurikumira

Umwe mu myanzuro y’iyi nama ugira uti: “Kongera imbaraga mu kwigisha abaturage itegeko rihana ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugira ngo barimenye, bamenye uburenganzira bw’uwahohotewe babwubahirize, abadatinya icyaha na bo byibuze batinye ibihano”.  

Iyi nama yateguwe ku ku bufatanye bw’Akarere n’Urugaga rw’Amadini ku kubungabunga ubuzima mu Rwanda (Rwanda Interfaith Council on Health-RICH), mu mushinga ugamije “Guharanira uburenganzira ku buzima bw’imyororokere no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda”, ukaba uterwa inkunga na Oxfam.  

Yitabiriwe n’ingeri zinyuranye zirimo Abayobozi b’Imirenge itandatu uyu mushinga ukoreramo  ari yo Ruhango, Ntongwe, Kinazi, Byimana, Kinihira na Bweramana, abahagarariye Polisi n’Urwego rw’ubugenzacyaha, abakozi ba Isange One Stop Centre mu bitaro, n’abakozi b’Akarere bafite inshingano zirebana n’ubusugire n’iterambere ry’umuryango, ndetse n’abafite inshingano zo kurinda no abana ihohoterwa iryo ari ryo ryose ndetse no kubarengera.

Intego zayo ni ebyiri, ari zo:  kungurana ibitekerezo ku ruhare rw’abayobozi b’Inzego z’ibanze mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishigiye ku gitsina, no kungurana ibitekerezo ku ruhare rwabo mu gufasha abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugira ngo babashe gukomeza kwibona mu buzima busanzwe, no kudaherwabwa n’ihohoterwa bakorewe.

Mu yindi myanzuro yafashwe Abayobozi b’Imirenge biyemeje kongera imbaraga mu bukangurambaga bw’abaturage, bakabakangurira gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kutarihishira igihe ryabaye, ahubwo bakarimenyesha inzego zibishinzwe.

Ubwo bukangurambaga buzakorwa binyuze mu nama n’amahuriro asanzwe nk’inteko z’abaturage, umugoroba w’ababyeyi, abafatanyabikorwa banyuranye, nk’Ibigo by’amashuri, amadini n’amatorero, amakoperative, Inshuti z’Umuryango, n’abandi.

Abayobozi kandi basabwa gukaza ingamba zo gukangurira ababyeyi kurushaho kwita ku burere bw’abana babo, no kubaganiriza ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bakabaha inyigisho zituma bagira ubumenyi butuma badashukwa ngo bagwe mu mitego mu buryo bworoshye.

Mu myanzuro kandi harimo urebana no gushyira imbaraga mu bufatanye hagati y’ubugenzacyaha n’abaturage, aho abaturage basabwa cyane cyane gutanga amakuru ku bakora ibyaha byo gusambanya no guhohotera abana bagatoroka cyangwa hakabaho ubwiyunge hagati y’umuryango w’umwana wahohotewe n’uwamuhohoteye ubwe, cyangwa hagati y’imiryango yombi.  

Ubu bufatanye bukazatuma abakora ibyaha bafatwa bakaryozwa ibyo bakoze, bityo abahohotewe bakabona ubutabera.

Ku rundi ruhande abana barasabywa kugira imyiwarire myiza ibarinda kujya mu bishuko byo kuba basambanywa, bakirinda kureba indamu z’ako kanya.

Mu byo umushinga wagezeho mu Karere ka Ruhango harimo guhugura (ubuzima bw’imyororokere; guhanga imirimo iciriritse; gukorera mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya) no gukurikirana imibereho y’abana 43 bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, guhugura abafashamyumvire cyangwa abaharanira impinduka 107 bo mu byiciro binyuranye (amashuri, amakoperative, CNJ,CNF, Inshuti z’Umuryango, Abakozi ba Isange OSC, …), guhugura abagabo 30 mu Murenge wa Ntongwe hagamijwe kongera uruhare rw’abagabo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibiganiro no gukurikiranira hafi imiryango 17 yo muri Ntongwe ibana mu makimbirane, kumenyekanisha Isange OSC, serivise zihaboneka, kukangurira abantu kuzigana kandi ku gihe, n’ibindi.

Avuga ku byagezweho, by’umwihariko ibjberekeranye no kwita kuri bariya bana 43 bahohotewe, Ntihemuka Eraste ushinzwe gukurikirana uyu mushinga agira ati “Duhura na bo bari abana bigunze, ugasanga harimo abafite ibyiyumviro byo kwiyahura, abandi imiryango yabo yarabayahe akato, cyangwa ibatoteza”.

“Guhura na bagenzi babo bakaganira byabafashije kwiyakira kubera gusangira amakuru. Byabafashije guhindura imyumvire yo kwiyahura no kwiheza, ndetse hari uwatanze ubuhamya bw’uko asigaye ajya mu kigo aho yigaga agatanga ubuhamya bw’ibyamubayeho kugira ngo bufashe abandi kutagwa mu mutego n’uwo yaguyemo”.

“Harimo abatangiye gukora udushinga duto turimo ubworozi bw’amatungo magufi, gucuruza ubuconsho, babasha kwiyishyurira ubwisungane bwo kwivuza”.

Umushinga “Guharanira uburenganzira ku buzima bw’imyororokere no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda” ufite intego yo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere uburenganzira ku buzima bw’imyororokere wubakira ku ntambwe nziza imaze guterwa.

Intego zawo zihariye ni: Kongera ubukangurambaga hagamijwe guhindura imyumvire, imigirire n’imyitwarire, iha icyuho ihohoterwa rishingiye ku gitsina; Kongerea ubushobozi abakozi ba Isange One Stop Centers mu kurushaho kunoza serivisi zihabwa abahohotewe; no Kongerera ubushobozi abahohotewe hagamijwe kubafasha kwigira no kugabanya ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Back