Njyanama yiyemeje kongera uruhare rwayo mu kwesa imihigo no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza

Iyi ni imwe mu myanzuro y’umwiherero w’iminsi itatu abagize Inama Njyanama y’Akarere bakoreye i Gihindamuyaga mu Karere ka Huye kuva ku gicamunsi cyo ku wa gatatu tariki ya 14 kugeza wa gatanu tariki ya 16 Ugushyingo 2018.

Uyu mwiherero wemejwe nk’umwe mu myanzuro y’Inama Njyanama yateranye ku wa 25 Nzeri 2018, ukaba warateguwe hagamijwe:

(i) kurebera hamwe impamvu Akarere gakomeje kuza mu myanya y’inyuma mu kwesa imihigo, ingorane zaba zarabonetse, n’icyatuma abajyanama barushaho kurangiza neza inshingano zabo;

(ii) kunoza ingamba zizatuma mu gihe kizaza Akarere kabasha kwesa imihigo neza kakaza ku mwanya mwiza, kakagera ku iterambere ryihuse kandi rirambye.  

Mu mpanuro yegejeje ku bajyanama ubwo yafunguraga uyu mwihero mugaragaro, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Emmanuel Gasana, yabasabye kunoza imikorere, gukorera hamwe, gukora bidasanzwe kugira ngo bagere ku bidasanzwe, gukenyera bagakomeza bagakora ibyo bagomba gukora, gushaka no guhana amakuru kandi ku gihe.

Abajyanama bamugejejeho ikibazo cy’imwe mu Mirenge y’Akarere ka Ruhango ifite ubutaka busharira, bukaba bukeneye gushyirwamo ishwagara kugira ngo butange umusaruro ariko Minisiteri ifite ubuhinzi mu nshingano ikaba iyifata nk’iyera bityo ikaba idahabwa ishwagara. Guverineri Gasana akaba yarasabye ko hakorwa inyandiko isobanura neza imiterere y’iki kibazo kugira ngo gikorerwe ubuvugizi.

Perezida w’Inama Njyanama, Rutagengwa Gasasira Jérôme, n’Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, bashimiye Guverneri inama nziza yagiriye abitabiriye umwiherero, bamusezeranya kuzazishyira bikorwa, kandi impinduka nziza zikagaragara.

Nyuma y’ibiganiro binyuranye byatanzwe, na nyuma yo kubyunguranaho ibitekerezo hafashwe imyanzuro 16, irimo ibiri twagaragaje mbere.

Mu yindi myanzuro twavugamo: Gukurikirana no gushakira umuti ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage mu Mirenge aho buri mujyanama yatorewe;

Gukora inyigo igaragaza imiterere y’inyubako z’amashuri, hagamijwe kugaragaza ahakenewe ibigo by’amashuri bishya, no gusana ibishaje hagamijwe kongera ubwiza bw’amashuri no kugabanya ingendo ndende abanyeshuri bakora bajya kwiga; 

Gukora inyigo igaragaza imiterere y’ibigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze (Postes de santé), hagamijwe kugaragaza ahakenewe amavuriro y’ibanze mu rwego rwo kugabanya ingendo abaturage bakora bajya kwivuza;

Kongera ubufatanye bw’inzego harebwa uruhare rwa buri wese mu kongera imisoro y’Akarere;

Gutegura gahunda y’igihe kirekire y’amahugurwa y’abakozi mu rwego rwo kugira abakozi batanga umusaruro.

Umwiherero nk’uyu usanzwe utegurwa igihe cyose Inama Njyanama y’Akarere isanze ari ngombwa, ukaba ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma hagamijwe kwisuzuma kugira ngo hafatwe ibyemezo ku bibazo bibangamiye iterambere ry’Akarere. 

Usibye kandi abanjyanama muri Njyanama y’Akarere, uyu mwiherero wanitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere (Corporate and Services Division Manager), Abayobozi b’amashami ari ku rutonde rw’imirimo mu Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Umuyobozi w’Urwego rwunganira Akarere mu mutekano (DASSO) n’Umukozi mu Biro by’Inama Njyanama. 

Back