Nta kigomba gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’inkiko bidafite imbogamizi
Ubu butumwa bwatangiwe mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cy'ubutabera ku rwego rw’Akarere ka Ruhango cyabereye mu Mudugudu wa Gataka, Akagali ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango, ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 19 Werurwe 2019.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera witabiriye iki gikorwa, Uwizeyimana Evode, yakanguriye abarebwa n’ibyemezo by’inkiko kujya babishyira mu bikorwa nta kuruhanya, anasaba abashinzwe gushyira mu bikorwa ibyo byemezo kutarangarana cyangwa ngo birengagize gushyira mu bikorwa ibyemezo bidafite imbogamizi.
Ati “Igihugu cyacu kiyemeje kugeza ubutabera kuri bose kandi ku gihe. […] Iyo umuntu atsinze ntarangirizwe urubanza ntabwo aba abonye ubutabera bwuzuye”.
Yasabye inzego zose zigize urwego rw’ubutabera kurushaho kunoza ubufatanye n’imikorere mu kugeza ubutabera bwuzuye ku Banyarwanda.
Mu butumwa bwe kandi, Minisitiri Uwizeyimana yakanguriye abantu bose gusobanukirwa, kwirinda, gukumira, no kurwanya ibyaha by'inzaduka birimo gusambanya abana, ruswa, ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga, icuruzwa ry'abantu, icuruzwa, ikwirakwizwa n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge.
Yanakanguriye abaturage kutihanganira na gato abakora bene ibyo byaha, abasaba gufasha ubuyobozi kubirwanya, batanga amakuru ku gihe kugira ngo bikumirwe, aho byabaye na ho bihanwe hakurikijwe amategeko.
Icyegeranyo cy’umwaka wa 2018 cy’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku buryo abaturage babona serivisi bahabwa (CRC) cyerekana ko mu Karere ka Ruhango Serivisi zitangwa mu rwego rw’ubutabera zishimirwa ku rugero rwa 68.8%.
Icyumweru cy’ubutabera cyateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubutabera n’inzego zigize Urwego rw’Ubutabera hagamijwe gushyira mu bikorwa ingamba zirebana n'isakazamakuru ry’ibikorerwa mu nzego zigize uru rwego.
Gifite insanganyamatsiko igira iti "Sobanukirwa kandi ukumire ibyaha by'inzaduka byugarije umuryango nyarwanda".
Gutangiza iki cyumweru byitabiriwe kandi na Minisitiri wa Siporo n’Umuco akaba n’imboni y’Akarere ka Ruhango, Abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere, Umuyobozi w’Akarere, Umuyobozi w’Urwego rw’ubugenzacyaha mu Ntara y’Amajyepfo, Abayobozi b’inzego z’umutekano, n’abandi bayobozi b’inzego zigize Urwego rw’ubutabera.