Ntongwe: Hatashywe umuyoboro ugeza amazi meza ku bantu basaga 9000

Cyaranzwe no gufungura ku mugaragaro umuyoboro w’amazi meza ufite uburebure bwa km5.3, n’akazu (kiosk) k’amazi gacungwa na Kalabu (Club) y’isuku n’isukura yo muri uwo mudugudu. Uyu muyoboro ugeza amazi meza ku baturage basabga ibihumbi 9, ibigo bibiri by’amashuri (GS Ntongwe na VTC Ntongwe), ibiro by’Umurenge wa Ntongwe n’Ivuriro rito (Health Post) rya Kayenzi.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Emmanuel Gasana wayoboye iki gikorwa, yashimye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu kubaka iki gikorwa remezo n’ibindi byatashywe, bakanigisha abaturage ibijyanye n’isuku n’isukura, n’uburyo bw’imikorere iganisha kunoza ibyo bakora hagamijwe kugera ku mibereho myiza no kwihutisha iterambere.

Yabasabye kandi gukomeza gushyira imbaraga mu kwigisha, guhugura no kongerera abaturage ubumenyingiro kugira ngo babashe kurushaho gukora neza no kunoza ibyo bakora.  

Yagarutse ku kibazo cy’imirire mibi by’umwihariko mu bana bato, asaba abafatanyabikorwa n’ababyeyi kukitaho, no kwita by’umwihariko ku ndyo yuzuye y’umwana mu minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bwe.  

Ku rundi ruhande yasabye abagize amatsinda yigishijwe ubumenyi n’ubumenyingiro bunyuranye mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, isuku n’isukura, ubukorokori,… gukora byinshi hagamjwe isoko ryaguye. Abafatanyabikorwa, inzego za Leta n’abikorera na bo yabasabye gufasha ayo matsinda gushaka amasoko y’ibikorwa bakora.

Abagenerwabikorwa b’ibikorwa byatashywe yabasabye kubikoresha neza, asaba abayobozi b’inzego z’ibanze n’abayobozi b’ibigo byahawe ibikorwa remezo by’isuku n’isukura gutoza abo bashinzwe kubikoresha neza kugira ngo koko isuku n’isukura bibe umuco aho ari ho hose. 

Yagize ati “Kugira ibikorwa remezo ni ikintu kimwe, no kubikoresha ni ikindi. Mwigishe, mushishikarize abaturage, abantu bose kubikoresha kugira ngo isuku ibe umuco”.  

Mutesi Agatha watanze ubuhamya yavuze ko aya mazi meza yaje ari igisubizo kuko bavomaga amazi y’igishanga.

Yavuze kandi ko Umushinga “Gikuriro” wabahaye ubumenyi ku isuku n’isukura bikaba byarabafashije guca ukubiri n’indwara ziterwa n’umwanda.  

Yagize ati “Aya mazi tutarayabona twavomaga hano hepfo mu gishanga, imvura yaba yaguye isuri ikaza neza neza ugasanga no kubona amazi ni ikibazo gikomeye. Ariko aho aya mazi yaziye ubu turanywa amazi meza; baduhaye n’amajerekani tubikamo amazi yo kunywa, rwose ubona yuko Gikuriro yatugeje ku bintu bikomeye”.

Yakomeje agira ati “Nk’indwara z’impiswi rwose abana bacu pe bari bamerewe nabi; ariko ubu ugiye nko ku ma ‘centre de santé’ (ibigo nderabuzima) nta mpiswi zikibayo rwose”.

Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens yashimye cyane ubufatanye bwiza buri hagati y’Akarere n’imiryango iterwa inkunga na USAID (CRS, CARITAS na SNV), asaba ko bwakomeza hongerwa imbaraga mu kongera umubare w’abaturage bafite amazi meza, imikorere y’irerero ku rwego rw’Umudugudu, na Gahunda ya Ruhango ikeye.

Uretse uyu muyoboro w’amazi, ku Ishuri rya GS Nyarugenge riherereye mu Kagali ka Bulima, Umurenge wa Kinazi hatashywe ubwiherero bw’ibyumba 10 by’abanyeshuri, ibyumba bibiri by’abarimu, n’icyumba cy’abafite ubumuga. Hatashywe kandi icyumba cy’umukobwa, n’ikigega cy’amazi ndetse n’aho abana bakarabira intoki.

Ibikorwa byose byatashywe byubatswe mu rwego rw’umushinga Gikuriro wa Caritas ku bufatanye na USAID.  

Back