Ntongwe: Imiryango 20 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yashyikirijwe inzu

Igikorwa cyo kuzibashyikiriza ku mugaragaro cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 11 Nyakanga 2019, kiyoborwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney.

Kitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, abayobozi banyuranye barimo n’ab’inzego zishinzwe umutekano.

Abashyikirijwe aya mazu bagaragaje ko banejejwe no kuba bahawe aho kuba heza.

Ndungutse Eric wagizwe imfubyi na Jenoside akanabura abavandimwe bose ku myaka 13, avuga ko Jenoside imaze guhagarikwa yagiye kuba mu mihanda ya Kigali, na nyuma yo kugaruka kugaruka akaba atagiraga aho kuba.

Ati Nararaga munsi y’ibitanda by’imyumbati ariko ubu ndaruhutse kuko ngiye kujya ndara mu nzu nziza”.

Mukabaranga Francine we yabaga mu nzu ushaje yenda kumugwira. Avuga ko yishimiye kuba abonye inzu nziza kandi bwa mbere mu buzima bwe akaba agiye kujya arara ku mufariso (Matelas).

Ati “Uyu munsi ndishyimye, ndatekanye. Mfite ibinezaneza birenze pe. Ni njye wazuze ko ntararara kuri matora. […]. Navutse mu 1962 ariko ntabwo ndarara kuri matora. Uyu munsi reka nshimire Intore izirusha intambwe impaye kuryama kuri matora. Ndashima kandi n’Inkotanyi zose zahagaritse Jenoside”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, yavuze ko ubuyobozi buzakomeza kubakira amacumbi abarokotse Jenoside batishoboye n’abandi bose batishoboye batayafite.

Yasabye abahawe inzu kuzifata neza kugira ngo zizarambe.

Amazu yatashywe ni atanu, buri nzu ikaba igenewe imiryango (Families) ine. (4in1). Yatangiye kubakwa mu mpera z’ukwezi kwa gatatu 2018, akaba yuzuye atwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miriyoni 350.

Inzu yahawe buri muryango igizwe n’ibyumba bibiri byo kuryamamo, uruganiriro, n’ubwogero. Hanze hari igikoni n’ubwiheroro bwubatse ku buryo bubasha gutanga ingufu za biyogazi.

Izi nzu zije zihasanga indi nzu imwe ituwemo n’imiryango ine, ivuriro rito (Health Post) n’Irerero ry’abana bato (ECD).

Muri iyi myaka ibiri ishize imiryango 60 y’abarokotse Jenoside batishoboye yubakiwe amacumbi. 

Back