RUHANGO: ABABYEYI BARISHIMIRA KO ABANA BOSE BASIGAYE BAFATIRA IFUNGURO KU ISHURI

Mu Karere hirya hino hizihijwe umunsi nyafurika wo gufatira ifunguro ku ishuri. Ku rwego rw'Akarere wabereye mu Murenge wa Byimana/EP Kirengeri.  Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti: "Imyaka 10 y'ifunguro: Kwizihiza ibyagezweho , duteganyiriza ejo hazaza"

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana MBABAZI M. Louis yifatanyije n'abarimu, ababyeyi n'izindi nzego kwishimira uyu munsi. Mu ijambo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yagejeje ku bitabiriye. Yibukije akamaro ko gufatira ifunguro ku ishuri aho bifasha abanyeshuri n’abarimu guteza imbere imirire myiza mu bana kuko bituma umwana akura neza, kuzamura ireme ry'uburezi kuko bituma umwana yiga neza. guteza imbere ubuhinzi mu gihugu kuko abahinzi babona isoko ari nako bizamura ubukungu mu gihugu, kongera ubusabane mu bana no kubaka ubumwe bwabo. Buri wese yasabwe ko ari inshingano za buri muntu mu kugira ngo umwana abashe kubona ifunguro.

Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu cyacu bugira uruhare runini ugereranyije n'uruhare rw'umubyeyi mu gufasha abana kubona ifunguro ku ishuri, bivuze ko Leta yita ku mwana Kandi atari igikorwa giteze guhagarara. Abayobozi b’Ibigo by’amashuri basabwe gukoresha neza umusanzu watanzwe n'ababyeyi ungana na 975frw mu mashuri abanza na 19500frw mu mashuri yisumbuye  ku biga bataha maze bikunganira imirire.

Ibi birori  byaranzwe  n’imbyino, ikinimba, ikinamico/Theatre, byitabiriwe na Torsten EVERS Ernest Günther akaba umufatanyabikorwa w'ikigo cya EP Kirengeri n’Akarere. Ibi birori byasojwe n'ubusabane  ndetse no kugaburira abana,

Back