Ruhango: Abadepite biyemeje kwihutisha ubuvugizi bw’ibibazo by’abaturage
Itsinda ry’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ryatangiye kuzenguruka Akarere ka Ruhango, risura ibikorwa remezo n’imitangire ya serivisi n’uko ibibazo by’abaturage bikemuka.
Ku munsi wa mbere, iri tsinda riyobowe na Depite Mukabalisa Germaine, basuye ibikorwa bitandukanye, birimo iterambere ry'umujyi wa Ruhango, Inyubako Nshya ya Gare ya Ruhango, ibikorwa byo kubaka imihanda,ikibuga kizajya cifashishwa mu gukora ibizamini by'imodoka, maze banaganiriza abaturage b’Umurenge wa Ruhango.
Depite Mukabalisa Germaine ubarizwa muri Komisiyo ya PAC, asaba abatuye mu mujyi wa Ruhango kubahiriza igishushanyo mbonera mu myubakire n’imiturire, no kubungabunga ibikorwa remezo byubakwa mu mujyi, kugira ngo bakomeze gutera imbere. yasabye kandi gufatanyiriza ahamwe abana bose bakoherezwa ku ishuri.
depite Uwamurera Salama yasabye abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango ku umurayango iyo utekanye n'igihugu kiba gitekanye. yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no kwirinda icyatuma bagwa mu bishuko.
Depite Jean Claude MAZIMAKA yasabye abaturage kwirinda ihohotera iryo ari ryo ryose. asaba abatuyrage gutanga amakuru hakiri kare mu rwego rwo gukmira icyaha kitaraba