RUHANGO: ABAGORE BATANDUKANYE BAGANIRIYE BANAGENERA IMPANO INTWAZA 20 ZAROKOTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Mu Karere ka Ruhango, abagore bagize urugaga rushamikiye ku Muryango RPF-Inkotanyi bagiranye ibiganiro n'Intwaza 20 zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zaturutse mu mirenge itandukanye y'Akarere. Iki gikorwa cyari kigamije kubagaragariza ko batari bonyine, kubatega amatwi no kubafasha gukomeza kubaho bafite icyizere. Banabashyikirije impano zitandukanye mu rwego rwo kubafasha no kubereka urukundo n'ubufatanye.
Mu butumwa yatanze, Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage yashimiye Intwaza ku rugero rw'ubutwari, ukwihangana n'uruhare rukomeye zigira mu kubungabunga amateka y'Igihugu. Yavuze ko ari isoko y'ubumenyi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko ubuhamya bwazo bufasha urubyiruko n'Abanyarwanda muri rusange gusobanukirwa amateka no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Yanashimye umurongo wa Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda ukomeje kwita ku bageze mu zabukuru no kubafasha kugira imibereho myiza.
Yasabye abagore gukomeza kurangwa n'umutima w'ubwitange, urukundo n'ubufatanye, bakarushaho kwegera Intwaza n'abandi bageze mu zabukuru, babafasha mu bibazo bahura na byo kandi bakababa hafi mu mibereho yabo ya buri munsi. Yashimangiye ko kubungabunga ubumwe, gufasha abarokotse Jenoside no guha agaciro abageze mu zabukuru ari inshingano za buri Munyarwanda.
Muri ibi biganiro kandi, ubuyobozi bwakiriye ibitekerezo n'imbogamizi zagaragajwe na bamwe mu Ntwaza, butanga umurongo ku zikenewe gukurikiranwa. Igikorwa cyasojwe n'ubusabane hagati y'Intwaza n'abitabiriye, bongera gushimangira umuco wo kwita ku barokotse Jenoside no gukomeza kubaka ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.