Ruhango: Abakozi b’Akarere bahuguwe ku mitangire ya serivise

Kuri uyu wa gatatu tariki 29 Werurwe 2023, ku cyicaro cy’Akarere ka Ruhango habereye amahugurwa y’umunsi umwe ku guranga serivise zinoze.

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n’Umufatanyabikorwa GIZ, mu mushinga ugamije guteza imbere itangwa rya serivise zinoze, aho umuntu usaba cyangwa ukeneye serivise iyo ari yo yose agomba kuyihabwa imunogeye, ku buryo ayishimira.

Abahuguwe ni abayobozi b’amashami n’abakozi bakorera ku Karere bose hamwe bakaba bagera kuri 20; aba bafite inshigano zo kugeza ibyo bungutse kuri bagenzi babo mu byiciro bitandukanye, ndetse no ku bayobozi mu nzego zegereye cyane abaturage.

Afungura aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, yashimiye Umufatanyabikorwa GIZ kuri ubu bufatanye bugamije guteza imbere itangwa rya serivise, kugira ngo “aho umuturage akeneye serivise hose ajye yakirwa, ahabwe neza ibyo agenewe, abe umuturage umeze neza, wishimye”.

Yasabye abitabiriye gukurikira no gufata neza ibyo bahugurwa, kugira ngo ibyo bungukiramo bazabashe kubigeza kuri bagenzi babo, bityo ikigenderewe (guha serivise zinoze umuturage) kizabashe kugerwaho uko bigomba.

Abitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ko uyu ari umwanya mwiza wo kunguka ubumenyi bukenewe buzabafasha kurushaho guha ababagana serivise zibanogeye.

Back