RUHANGO: ABANYESHURI BAZITABIRA AMARUSHANWA YO KU RWEGO RW’ISI BATANGIYE GUTEGURWA
Abayobozi b’ibigo by’amashuri bitabiriye igikorwa cyo kumenyekanisha igikorwa cya PISA (Program for International Student Assessment), gahunda mpuzamahanga igamije gupima ubushobozi bw'abanyeshuri ku rwego rw'Isi. Hazarebwa uko abanyeshuri bagera ku ntego z'imyigire mu bihugu bitandukanye, hitabwa ku masomo ya Mathematics, Reading (Ururimi rwigwamo), etc. Iki gikorwa kizitabirwa n'abana bujuje imyaka 15.
Nyuma y'amahugurwa ku bigo bizitabira aya marushanwa, hatanzwe inama zirimo gukomeza guhugura abana bazitabira isuzuma, gufasha abana bari mu cyiciro kizakorerwaho isuzuma bahabwa ibibazo bizabafasha kwitegura neza. Buri kigo kizahagararirwa n'abanyeshuri 35.