RUHANGO: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga mu yahoze ari Komini Ntongwe, ubu ni mu Murenge wa Kinazi Ntongwe, barishimira kuba imirimo yo kubaka inzu y’amateka basabye igihe kinini yaratangiye kubakwa.
Abarundi bavugwaho ubugome ndengakamere kuko uretse no kwica, bararenze bakajya basatura Abatutsi bishe bakotsa imitima yabo ku mbabura bakayirya, amateka nk’ayo akaba akwiye kutibagirana, dore ko abo Barundi nta n’umwe urakurikiranwa ngo abihanirwe.
Kubera ko amateka yo ku Mayaga agaragaza ubukana bukabije bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi hakaba hari ubutabera butaratangwa nk’aho Burugumesitiri Kagabo atari yafatwa ngo aryozwe ibyo yakoze n’interahamwe bafatanyaga, mu nzu y’amateka hateganyijwe gushyirwamo icyumba cyijimye (Chambre Noir) kizajya gihora gifungiyemo Kagabo n’abo bafatanyije kwica bataraburabishwa, uwo ukaba ari n’umwihariko w’Amayaga.
Inzu y’amateka kandi izoroshya kubika bimwe mu bimenyetso bya Jenoside byari bibitse mu Rwibutso rwa Kinazi, birimo nk’ibyakoreshwaga mu kwica Abatutsi, imyenda yabo n’ibindi bizajya bisurwa, noneho bikaba bizimurirwa ahabugenewe.
Urwibutso rw’Akarere rwa Kinazi ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 60 yaturutse hirya no hino mu Mirenge ya Ntongwe na Kinazi, abarokotse Jenoside bakaba bakomeje gusaba abatarahigwaga kurushaho gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Iyi nzu y’amateka ya Jenoside iri kubakwa I Kinazi izatwara amafaranga y’u Rwanda asanga miriyoni Magana ane (400,000,000). Igice cya mbere kizuzura muri uyu mwaka kuko kizatwara asaga miriyoni 250,000,000, Rwf. Ikindi gice gisigaye kikazatwara miriyoni 150,000,000 Rwf.