Ruhango: Abaturage bongeye gushishikarizwa guhinga ibisambu bidahinze, gukora cyane no kwigira
Ubwo butumwa bwatanzwe nyuma y’muganda rusange w'ukwezi kwa Nzeri 2023 wabaye ku wa gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2023, ukaba muri rusange wararanzwe n'ibikorwa byatoranyijwe n'abaturage babifashijwemo na Komite zishinzwe gutegura umuganda kuri buri rwego. Mu byakozwe harimo kurwanya isuri, gutegura ahazaterwa ibiti, kubakira abatishoboye, gufata neza imihanda, gusana ibiraro, gutunganya ibibanza by’amashuri,…
Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens ari kumwe na bamwe mu bakozi b'Akarere bakorera ku cyicaro cy'Akarere ndetde n'abayobozi b’inzego z’umutekano ku Karere bifatanyije n’Umurenge wa Kabagali mu muganda wo kurwanya isuri no gutegura ahazaterwa ibiti bivangwa n'imyaka mu Mudugudu wa Kashyamba, Akagali ka Karambi.
Muri gahunda y’umuganda ushingiye ku bumenyi hapimwe indwara zitandura (umuvuduko w'amaraso, diyabete n'umwijima wo mu bwoko bwa B na C), hanatangwa ubujyanama kuri izo ndwara.

Mu butumwa Umuyobozi w'Akarere yagejeje ku bawitabiriye, yashishikarije abaturage: guhinga ubutaka bwose budahinze; kwirinda ibiza; Kwita ku isuku; kwishyura ubwisungane bwo kwivuza; kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana; kurwanya ruswa n'akarengane; gukora cyane no kwigira; ubutumwa burebana n’Umunsi Mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru uba ku itariki ya 3 Ukwakira buri mwaka; Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda; Umutekano (kwita ku mikorere y’amarondo, kurwanya ubujura, kwirinda ihohotera ryo mu ngo).
Kuri uwo wa gatandatu kandi Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yifatanyije n’abaturage b’Akagali ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango mu gikorwa cyo kwimura imibiri 16 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari ishyinguye mu mva iherereye muri ako Kagali. Iyo mibiri yagejejwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye mu Murenge wa Ruhango ikaba igiye gutunganywa kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro.
Ku rundi ruhande Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana JMV ari kumwe n’abayobozi Kaminuza ya UTB (yitegura gufungura ku mugaragaro Ishami ryayo mu Karere ka Ruhango) yafatanyije n’abatuye mu Kagali ka Nyamagana (Umurenge wa Ruhango) mu gikorwa cyo gutegura ikibanza kizubakwamo ibyumba bitatu by’amashuri ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyamagana ruherereye mu Mudugudu wa Bwangacumu.






