RUHANGO: ABIKORERA BAGARAGARIJWE amahirwe adasanzwe ARI MU KARERE BAKWIYE KUBYAZA UMUSARURO

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwahamagariye abashoramari batandukanye ko hari amahirwe menshi babyaza umusaruro bagashora imari yabo bakunguka, haba mu bwubatsi no mu buhinzi n’inganda. 

Iki gikorwa cyo gushishikariza abakomoka mu Karere ka Ruhango gushora imari mu bikorwa bitandukanye bizamura ubukungu, ndetse n’ibishingiye ku muco nyarwanda, cyabereye mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yabwiye abakora ubushabitsi butandukanye batuye mu Mujyi wa Kigali ko mu Ruhango hari ubutaka burimo amabuye y’agaciro atandukanye, imicanga myiza, ibumba ndetse n’amabuye asanzwe bubakisha.

Meya Habarurema avuga kandi ko usibye amabuye y’agaciro, na kariyeri bihaboneka, hari ubutaka bweraho imyumbati, ikawa n’ibindi bihingwa bitandukanye hakiyongeraho n’ibikorwa by’ubworozi.

Ubuyobozi buteganya gutangiza igitaramo ngarukamwaka bise “TURI MU RUHANGO”. Imvugo bakuye mu gihangano cya Musemakweli mu ndirimbo ye Benimana igaruka cyane kuri iyo mvugo Turi mu Ruhango.

Hari kandi Urutare rwa Kamageri, Ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana, kwa Mirenge ku Ntenyo, Umwari wa Musamo hakaba kandi n’ibindi bihangano bigaruka ku duce dutandukanye twa Ruhango nka Nyamagana na Gitisi.

Ati: ”Dufite ahantu Umwami yicaraga agatega amatwi abaturage akabaha ibisubizo.”

Habarurema avuga ko ibi byiza ndangamuco aribyo bifuza ko abahatuye n’abahakomoka bashoramo amafaranga, akavuga ko muri iki gitaramo kizamara iminsi 2 abazacyitabira bazasangira amata, amarwa, n’ubugari bwo mu Ruhango.

Back