Ruhango: AHISHAKIYE REBECCA WAKORAGA MURI VUP AMAZE KWIYUBAKIRA INZU YA MIRIYONI 14
Umwe bakorag muri gahunda ya Leta" Vision Umurenge Program" ,Rebecca AHISHAKIYE, Utuye mu Murenge wa Ruhango yiteje imbere abikesha inkunga ya VUP, yubaka inzu ya Miliyoni 14 Frw.
Rebeca yakoraga akazi ka VUP aho yahembwaga igihumbi ku munsi akagenda yizihgamira mu matsinda ariko agenda agura inkoko, nyuma agura ihene, gutyo gutyo, nyuma haza amahirwe yo gutanga inguzanyo.
Yfashe inguzanyo atangira guhinga no kubyaza umusaruro ubutaka afite. Akomeza ahamya ko amafaranga yayakoreshaga neza ariko yishyura bakomeza kumwongerera inguzanyo ahabwa.
Ahishakiye yarihiriraga abana be 3 ubu barangije kaminuza. Ubu ahamagarira abagore guhindura imyumvire no gukora, kuko iyo umuntu akoze abasha kuva mu bukene.
Yujuje inzu ya mriyoni 14 kandi afite intego yo kuzagura imodoka. ubu akaoresha bamwe mu bo bakoranga n'abandi baturage batandukanye. iterambere afite arikesha kwitabira gahunda za Leta zose kuko ariho akura amakuru.