Ruhango: Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Mayaga bavuga ko impunzi z’Abarundi zishe Abatutsi zikotsa ibice bimwe by’imibiri yabo.

Ibi abarokotse Jenoside babivuze ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 igikorwa cyabereye mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Ruhango.

Umwe mu batanze ubuhamya yabwiye abari aho ko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yabaye afite imyaka 11 y’amavuko kandi ko ibyo yabonye muri Jenoside bikiri mu mutwe we kugeza ubu.
Avuga ko  impunzi z’abarundi zari ahitwa i Nyagahama muri Kinazi zari zihafite icyokezo ku buryo umututsi bishe bamukuramo umutima bakawotsa.
Ati “Abarundi bafatanyije n’Interahamwe ndetse na Burugumesitiri wa Komini Ntongwe icyo gihe bishe Abatutsi barimo abavandimwe banjye urupfu rubi rw’agashinyaguro.”

Uwambajimana avuga ko imbabura abo barundi bari bahafite yo kotsa imitima y’abatutsi ndetse n’ubwocanyi byahagaze ari ari uko Inkotanyi zihageze.

Ati “Mbabazwa cyane nuko muri abo Barundi batwiciye abacu nta n’umwe wari wafatwa ngo ashyikirizwe Ubutabera.”

Uyu mubyeyi ashimira Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwamuhaye ubufasha bumwishyurira amashuri ubu akaba yararangije kwiga ndetse yubatse.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi , hashyinguwe imibiri 38 y’abatutsi bazize Jenoside yagiye yimurwa mu bice bitandukanye indi ikaba ari iyabonetse bitewe n’amakuru yatanzwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko mu nzibutso z’Akarere hashyinguye imibiri y’abatutsi 97000 kandi ko iyo mibare igikomeza kuko aho abiciwe muri ako gace bataraboneka bose.

Back