Ruhango: Barasabwa gutahiriza umugozi umwe bagamije guteza imbere umuturage
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Rusiribana Jean Marie Vianney arasaba Abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere (DJAF OPEN DAY) gukomeza gukorana hagati yabo bagaharanira iterambere ry'umuturage kuko ariwe mbaraga z'Igihugu.
Mu Ijambo yagejeje ku bitabiriye Imurikabikorwa n'Imitangire ya Serivisi yabibukije ko ubuyobozi bwanyuzwe nibyo bakorera abaturage bagamije kubavana mu bukene anaboneraho kubasaba guhuza ingufu kuko aribyo byatuma abaturage bose bazamukira rimwe.

Yagize Ati"Turashimira uruhare rwa buri mufatanyabikorwa ukorera mu karere kacu kuko atanga umusanzu mugari kuko mu bushobozi tubona ntabwo bwatwerera guhita tubageraho bose, ni byiza kuko mudufasha kandi uruhare rwanyu ruragaragara".
Yakomeje asaba aba bafatanyabikorwa ko bakwiye gukomeza gutahiriza umugozi umwe n'ubuyobozi hagamijwe gukomeza guha serivisi nziza abaturage bacu kuko nibo dukorera bityo rero iyi minsi itatu yo kwerekana ibyo mukora munatanga serivisi itumere ivomero ry'Ubumenyi bwimbitse buzadufaaha kunoza ibyo dukorera abaturage.

Iri murikabikorwa rije risanga gahunda yo kwishimira ibyiza bimaze kugerwaho na Leta y'U Rwanda mu myaka 30 ishize hahagaritswe Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ihagaritswe.
Iri murikabikorwa na Serivisi rikazamara iminsi 3 rikaba ryaratangiye tariki ya 12 -14 Kamena 2024.



