Ruhango: Bishimiye gahunda yo gukemura ibibazo mu kwezi kw’imiyoborere

Ni nyuma y'aho iki gikorwa gikozwe mu Murenge wa Ruhango ahahuriye abaturage bo muri uwo Murenge, no mu Murenge wa Kinazi ahahuriye abo mu Mirenge ya Ntongwe, Kinazi na Mbuye.

Kimwe no muri iyo Mirenge yombi, mu bitabiriye iki gikorwa mu Kabagali baragishima, banagaragaza ikifuzo cy'uko gikwiriye kujya kiba kenshi.

Mukangamije Suzana atuye mu Mudugudu wa Serugeme, Akagali ka Rwesero mu Murenge wa Kabagari, akaba yari yaje gusaba inkunga y’ingoboka, kuko afite uburwayi ahorana kandi akaba aba wenyine.

Agira ati “Mfite imyaka 68; ndi umurwayi wo mu nda, kandi nta n’undi muntu tubana. Bankuye ku ngoboka, nta kindi mfite cyo kundengera.”

“Nifuje kuva kera kujya ku Karere kureba Meya ariko nkabura intege zingezayo. Hano rero baranyanditse, ngiye gutegereza igihe bampaye”.

Akomeza agira ati “Iyi gahunda yajya iba kenshi kugira ngo abafite intege nke nkanjye bajye babona uko babaza ibibazo abayobozi bakuru, kandi rwose mbonye bakira neza abaturage”.

Bikoromana Samuel wo mu Kagari ka Gitinda, Umurenge wa Kinihira yari afite ikibazo ahuriyeho n’abavandimwe be cyo kurangirizwa urubanza rw’umutungo w’ubutaka.

Agira ati “Twigeze kuza kureba Umuyobozi w’Umurenge ngo aturangirize urubanza atubwira ko atararahira, turitahira. Uyu munsi rero naje kubaza uko urwo rubanza ruzarangizwa, none inzira bampaye iranyuze”.

Nyirahabarugira Françoise wo mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Bweramana we agira ati “Nari mfite ikibazo cy’uko umugabo twabanye akaza kunyirukana yanze kumpa indezo y’umwana kandi abunzi barabimutegetse.”

“Igisubizo mpawe kiranyuze, kuko bambwiye ko nzajya guteza kashe mpuruza, nyuma imyanzuro nkayishyira umuhesha w’inkiko”.

Umuyobozi w'Akarere Habarurema Valens, avuga iyi gahunda yo kurushaho kwegera abaturage igamije gukemura ibibazo byose bishobora gukemukira ku rwego rw'Akarere, buri kibazo kigahabwa igisubizo kandi kigakorerwa raporo yo yanyuma (Closing Report).

Ati “Ushobora kuba unyuzwe cyangwa kutanyurwa, ariko tureba neza niba amategeko n'ibigomba kubahirizwa byose byubahirijwe”.

Kugira ngo ibibazo bikemuke neza kandi mu buryo bwihuse, Meya Habarurema asaba abaturage kwirinda kubeshya cyangwa guhisha ukuri.

Asaba kandi abafite ibibazo kutihutira kujya mu nkiko kuri buri kabazo, akanagira abafitanye ibibazo kujya begera ubuyobozi kugira ngo bufafashe kubirangiza vuba kandi neza.

Ati “Ubundi mu ntangiriro ntabwo twifuza ko abaturage bajya mu nkiko, kuko iyo bageze mu nkiko baba batwimye amahirwe yo kubahuza mu mahoro”.

Muri iki cyumweru cyihariye cyo kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage mu kwezi kw’imiyoborere myiza, kugeza kuri uyu wa kane tariki ya 8 Nzeri 2022, hamaze gukemurwa ibibazo 417 mu Mirenge 7 ku 9 igize Akarere ka Ruhango. Mu Mirenge isigaye (Byimana na Mwendo) iki gikorwa kizaba ku wa gatanu tariki ya 9 Nzeri 2020.

Insanganyamatsiko y’Ukwezi kw’Imiyoborere myiza mu Karere ka Ruhango iragira iti “ Dutange Serivise nziza, dukemura ibibazo by’abaturage ku gihe”.  

Back