Ruhango-Bweramana:Meya Habarurema yijeje ubufatanye mu kubungabunga inzibutso z'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhanga,Habarurema Valens yijeje abafite ababo barimo abapasiteri 81 n'imiryango yabo biciwe I Gitovu ho mu karere ka Nyanza ndetse n'abafite ababo barimo abana n'abagore biciwe ahazwi nko kuri Duane ko akarere abereye umuyobozi bazakomeza gusigasira inzibutso zibitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ibi yabigarutseho ku wa 20 Gicurasi 2024 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Abapasiteri 81 n'Imiryango yabo  cyahujwe no kwibuka abagore n'abana basaga 500 biciwe ahazwi nko kuri Duane ho mu murenge wa Bweramana.

Yagize Ati"Turabashimira kandi tunabasaba gukomeza kwihangana kuko amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi aracyababaje imitima yacu ariko ntabwo dukwiye guheranwa n'agahinda ahubwo dukwiye gukomeza gushaka icyakomeza kuduteza imbere kandi mu myaka 30 hari ibimaze kugerwaho nubwo urugendo rugikomeza".

Akomeza yongeraho ko kwibuka ari uguha agaciro abakambuwe ndetse akibutsa ko abafite amakuru bakwiye kuyatanga hagashakishwa imibiri y'abatutsi biciwe ahatazwi muri Jenoside kuko basubwizwa icyubahiro bambuwe hakanasigasirwa amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Yagize Ati"Iki gikorwa cyo kwibuka Abavandimwe,Abana,ababyeyi ndetse n'Inshuti z'Abatutsi zishwe muri Jenoside ni ukubasubiza icyubahiro bambuwe n'interahamwe igihe zabicaga ariko turasaba ko abafite amakuru yaho abantu bajugunwe nyuma yo kwicwa bayavuga bagashakwa na bo bagasubizwa agaciro bambuwe n'abicanyi kandi tugakomeza gusigasira amateka yacu uko ameze".

Umuyobozi w'Akarere yijeje abafite ababo biciwe kuri Duane ko ariya mateka azakomeza gusigasirwa ndetse muri iriya nzu hakazashyirwamo ibindi bimenyetso bitandukanye byatanga ubutumwa buvuga kubazahagenderera ariko kandi tuzanafasha Itorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi gusigasira inzu y'amateka ya Jenoside yabagamo abapasiteri 81 n'imiryango yabo yapakiwe mu modoka ikajyanwa kwicirwa i Gitovu ho muri Nyanza bazizwa ko ari abatutsi.

Uyu muyobozi yasabye abayoboke b'iri dini gukomeza kwigisha abayoboke babo kwirinda amacakubiri no gutahiriza umugozi umwe mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside yatumYe u Rwanda rubura abasaga Miliyoni 1 mu minsi 100.

Back