Ruhango: Gahunda y'Igitondo cy'Isuku imaze kuba umuco
Mu butumwa Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yagejeje baturage nyuma y’ibikorwa by'isuku byakozwe mu Midugudu ya Mujyejuru I&II mu Kagali ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango, yashimye uburyo abantu bitabira igitondo cy'isuku, anasaba ko umuco w'isuku ukomeza gushimangirwa muri byose. Ati “Turabasaba kuzirikana isuku igihe cyose, kuko isuku ari ubuzima”.
Yanagarutse by'umwihariko ku isuku aho abantu bakorera, aho batuye n'isuku y'ubwiherero, asaba buri wese kuyitaho cyane.
Yagize ati “Ndabasaba ko aho umuntu akorera hagomba kurangwa n'isuku buri gihe, buri muntu aho anyuze akazirikana gutoragura imyanda yatakaye,igashyirwa ahabigenewe”.
By'umwihariko yagarutse ku isuku y'ubwiherero, asaba ko buri wese kugira ubwiherero buhora busukuye mu rwego rwo kurwanya indwara ziterwa n'umwanda ukwirakwizwa n'isazi, kandi agaharanira kugira aho yiherera hadateye ipfunwe na busa.
Ati “Muri Ruhango turashaka ubwiherero bumeze neza, hahandi uwo ari we wese ugukomangiye agusaba aho yiherera umujya imbere ukabumwereka wemye”.
Visi Meya Mukangenzi kandi yagarutse ku butumwa bushishikariza abagize imiryango kwirinda amakimbirane, bakabana mu mahoro.
Ati “Murabizi turi muri gahunda ya Ruhango ikeye (Imitekerereze myiza n'ibikorwa bishamikiye kuri iyo mitekerereze). Twifuza rero no kugira umuryango ukeye. Buri wese nashakishe uko umuryango we wacya, yirinde icyamuteza amakimbirane n'abandi, aharanire kubana n'abandi amahoro. [...] Buri wese nakore ibyo ashoboye ku ruhande rwe, aharanire amahoro mu muryango we. By'umwihariko abagabo buri wese aharanire ko umuryango we uba mwiza kugira ngo n'ababa bawukuriramo babashe kugira za ndangagaciro. [...]. Abashakanye mujye mushaka umwanya wo kuganira mwiherereye mushakire umuti ibyashobora kubyara amakimbirane. Ndabasabye rero ngo muharanire kugira amahoro mu muryango yanyu”.
Visi Meya Mukangenzi kandi yagarutse ku minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ashishikariza abaturage gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside no kwitabira gahunda zo kwibuka ziteganyijwe mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Ruhango.
Gahunda y'igitondo cy'Isuku igamije kubaka no kwimakaza umuco w'isuku mu baturage, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Isuku, isoko y'ubuzima bwiza n'iterambere”.

