RUHANGO: GUVERINERI KAYITESI YASABYE ABATURAGE KUGIRA INGO ZITEKANYE
Ubwo yari ayoboye inteko y’abatuarage mu Kagari ka Burima, Umurenge wa Kinazi, Guverineri Alice Kayitesi ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Bwana Valens HABARUREMA, yasabye abaturage kubahiriza gahunda za Leta by’umwihariko gusigasira umutekano, gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wa 2024/2025, kwirinda amakimbirane mu miryango n’izindi zitandukanye.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inteko y’abaturage, Guverineri Kayitesi yatangiye ashimira abaturage uko bitabiriye ibikorwa by'amatora ya Perezida wa Repubulika n'abadepite kandi bagahitamo neza 100%. Yakomeje ashishikariza abaturage gukomeza kwitabira umurimo bagakora bakiteza imbere kuko igihugu kitagera ku iterammbere abaturge batabigizemo uruhare.

Madamu Kayitesi Alice yagize ati: ibisubizo byinshi biva muri mwebwe, ndabibutsa gusigasira umutekano kandi umutekano uhera mu rugo bityo murasabwa kwirinda intoganya mu ngo n’amakimbirane mu miryango, kuko urugo rudafite amahoro rudashobora gutera imbere, murasabwa gukomeza gufatanya gusigasira umutekano kuko kimwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabemereye harimo guteza imbere umuturage kandi ni nawo nshigano ya mbere twamutoreye, bityo buri wese arasabwa kuba umusemburo w’amahoro n’impinduka nziza yaba umugabo cyangwa umugore mu rugo. Abagize umuryango bombi barasabwa guca bugufi no koroherana bakababarina amakosa kuko gushiraha mwe no kumvikana iyo bikozwe neza bituma umutekano ugerwaho uko bikwiye birimo kurandura ubujura, urugomo, kugabanya ubusinzi, no kugabanya ibyaha byinshi bitandukanye bituma n’inzego z’umutekano z’igihugiu cyacu zikora neza.

Yongeyeho ko ubusinzi bukabije, ubusamabanyi no gucana inyuma ari byo byaha bikunze gutuma habaho n’imfu za hato na hato mu miryango mu Ntara y’Amajyepfo. Guverineri yasabye abaturage bose kwirinda gucana inyuma hagati y’abashakanye kuko ari yo ntandaro ituma ingo zisenyuka kandi bigateza ibibazo bidaashira mu miryango itandukanye, bityo imiryango isabwa kuzibukira no kwirinda bene izi ngeso mbi.

Guverineri Kayitesi yasoje ashimiraabatuarage umurava n’ubwitange bagaragaza mu bikorwa bitandukanye aho yibukije abaturage b’Akarere bose kongera kwihutira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wa 2024/2025, kwita ku burere bw’abana bari mu biruhuko, kwizagamira muri gahunda ya Ejo Heza, kuko nta magara nta buzima no kwirinda kudasesagura umutungo w’urugo kuko amashuri ari hafi gutangira. Nyuma hakiriwe ibibazo n’ibyifuzo by’abaturage bihabwa umurongo.
