Ruhango: Habaye igikorwa cyo kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ku cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023, mu Kagali ka Murama, Umurenge wa Bweramana habereye igikorwa cyo kwibuka, ku rwego rw'Igihugu, abana n'abagore bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Mu butumwa bwa Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa yavuze ko kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye kuba umwanya wo gutekereza ku burere ababyeyi baha abana babo, bazirikana umusanzu batanga mu kubaka Umunyarwanda ubereye u Rwanda.

Yagarutse ku mateka y’urwango rwabibwe mu Banyarwanda aho kuva mu 1959 Abatutsi batangira kwicwa abandi bakameneshwa mu gihugu, ingengabitekerezo y’urwango yakomeje kwigishwa bihereye mu miryango kugeza ku ndunduro ya Jenoside.
Ati “[…] muri iyo myaka habayeho kwigisha urwango kugeza ku ndunduro yo mu 1994. Ibi rero byagombye kudukomanga ku mutima nk’ababyeyi kubera ko abongabo bagiye bakurira mu miryango kandi bakarerwa n’imiryango. Bituma rero twakwibaza nk’ababyeyi uruhare rwacu mu kurera abato babyiruka, indangagaciro tubatoza, umurage dusiga, uburyo twubaka amateka”.
Ku itariki ya 20 Gicurasi 1994 nibwo kuri Duwane hiciwe abagore n’abana bagera kuri 470 bari bakusanyirijwe mu nzu y’umuturage babeshywa umutekano, abicanyi bakaba barazanywe na Rutiganda Jean Damascène wari Burugumesitiri wa komini Murama.
Kuri ubu iyo nzu yamaze kujya mu maboko y’Akarere, ikaba ari ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, avuga ko Ubuyobozi buzakomeza kuyitaho. Ati “ Tuzakomeza kuyitaho no gushaka ibindi bimenyetso nk’amafoto, ubuhamya, amazina n’ibindi byazajyamo, bityo amateka y’aho, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi, abagore n’abana kuri Duwane ntazigere yibagirana akazarushaho no kumenyekana mu buryo burambuye”.
Iki gikorwa cyo kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyaranzwe no gushyira indabo ku nzu y’ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside iherereye mu Mudugudu wa Duwane, indirimo zo kwibuka, ubuhamya, n’ubutumwa bw’abayobozi.
Mu bandi bashyitsi bitabiriye iki gikorwa harimo Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, Umuyobozi wa CNF ku rwego rw'Igihugu, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Abadepite Mbakeshimana Chantal, Murumunawabo Cécile na Uwiringiyimana Philbert, abayobozi mu nzego nkuru z'imirimo ya Leta n'iyigenga harimo GMO, PSC, NCDA; Abayobozi mu miryango n'amashyirahamwe nka IBUKA, AVEGA, TI Rwanda, Réseau des Femmes, Rwanda Women Network, Duterimbere, FXB, AEE,...





