Ruhango: Habaye Siporo rusange y'Ukwezi kwa Werurwe

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 12 Werurwe 2023, abatuye mu mujyi wa Ruhango baramukiye muri siporo rusange yakozwe ku rwego rw’Akarere.

Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, inzego z’umutekano, abayobozi n’abakozi ku Karere no mu nzego z’ibanze, amatsinda y’abantu asanzwe akora siporo ndetse n’abaturage muri rusange bitabiriye siporo rusange y’uyu munsi.

Abitabiriye bahagurutse mu mujyi berekeza mu Butansinda aho Akarere ka Ruhango kagabanira n’aka Nyanza, bagaruka gusoreza ku kibuga cy’umupira w’amaguru giherereye mu Mudugudu wa Bihome, Akagali ka Rwoga (hagati y’Ikigo Nderabuzima cya Kigoma n’Ishuri ryisumbuye rya Kigoma-ESEKI), ahabereye imyitozo yo kunanura umubiri (Streching).

Nyuma ya siporo, Umuyobozi w’Akarere yashimiye abitabiriye abasaba kugira umuco wo gukora siporo kuko bifasha kugira ubuzima bwiza.

Yashimiye abaturage b’Akarere ka Ruhango n’abafatanyabikorwa bako uruhare rwabo mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2021-2022, aho Akarere kaje ku mwanya wa karindwi mu mihigo ku rwego rw’Igihugu.

Yanaboneyeho kubasaba kuguma mu ngamba, bagaharanira ko muri uyu mwaka Akarere kaza muri dutatu twa mbere ku rwego rw’Igihugu.

Meya Habarurema yanagarutse kuri iki gihe cy’imvura y’itumba yatangiye kugwa, asaba abaturage kurwanya isuri, gufata amazi ava ku bisenge by’amazu, no kuzirika neza ibisenge bitaziritse n’ibitaziritse neza mu rwego rwo kurinda ko byagurukanwa n’umuyaga.

Yasabye abahinzi kwita ku bikorwa biteranyijwe muri iki gihemwe cy’ihinga, no ku nama z’abashinzwe ubuhinzi. Yasabye kandi buri wese kwita ku murimo no kuwunoza, no kuzirikana buri gihe ko umurimo ari isoko y’iterambere.

Muri siporo rusange y’uyu munsi habayeho igikorwa cyo gupima, ku bushake kandi nta kiguzi, indwara zitandura ku bitabiriye, ndetse no gutanga ubujyanama.

Siporo rusange mu Karere ka Ruhango ikorwa inshuro ebyiri mu kwezi: ku cyumweru cya kabiri haba siporo rusange ku rwego rw’Akarere, ku cyumweru cya kane igakorwa mu Murenge yose.

Back