Ruhango: Hasojwe imurikabikorwa ry’abafatanayabikorwa
Kuwa 14 Kamena 2024 hasojwe igikorwa cya "JADF Open Day" cyari kimaze iminsi 3 aho cyatangiye kuwa 12-14/06/2024, iki gikorwa cyaberaga muri Gare y’Akarere ka Ruhango, mu Murenge wa Ruhango.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwashimiye umusanzu n’ uruhare abafatanyabikorwa bagira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Mu mwaka wa 2023/2024 batanze miliyari 7 frw muri gahunda zitandukanye zihindura Ubuzima bw’abaturage zikaba zaratanze umusaruro ufatika.
Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabivuze ubwo basozaga imirukabikorwa no guha serivisi abaturage Ati “Ubu bufatanye buratanga icyizere ko ibibazo abaturage bafite bizakemuka kuko icyo duhuriryeho ari umuturage.”
Meya akomeza avuga ko izo miliyari 7 frw yashowe mu guhangira urubyiruko imishinga mishya, kwishyurira abanyeshuri amafaranga y’ishuri, kwegereza amazi meza n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, kuboroza amatungo magufi no mu bikorwa by’ubuhinzi.
Ati “Ubu bufatanye buratanga icyizere ko ibibazo abaturage bafite bizakemuka kuko icyo duhuriryeho ari umuturage.”
Habarurema avuga ko izo miliyari 7 frw yashowe mu guhangira urubyiruko imishinga mishya, kwishyurira abanyeshuri amafaranga y’ishuri, kwegereza amazi meza n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, kuboroza amatungo magufi no mu bikorwa by’ubuhinzi.
Umuyobozi w’Akarere avuga ko bishimira ubwiyongere bw’abafatanyabikorwa muri aka Karere kuko bavuye ku Miryango 50 ubu bakaba bageze ku Miryango 62.
Iki gikorwa cyitabiriwe n'Abagize Inama Njyanama y'Akarere ndetse n'abafatanyabikorwa batandukanye. Hatanzwe ubutumwa Aho hashimwe uruhare abafatanyabikorwa bagira mu iterambere ry'Akarere, hasabwa gukomeza gukora ibishoboka byose bituma umuturage abona serivisi zimufasha gutera imbere no kugira imibereho myiza. Hashimiwe Kandi abafatanyabikorwa bitwaye neza mu kumurika no kugaragaza ibyo bakora Aho bahawe ibikombe ndetse na certificates zitandukanye.