Ruhango: hatangijwe amarushanwa ’Umurenge Kagame Cup’

Ubuyobozi bw’Akarere buratangaza ko amarushanwa Umurenge Kagame Cup, azakomeza kugira uruhare mu kurwanya akarengane, umuturage agakomeza guhabwa serivisi nziza kandi imunogeye mu nzego z’ubuyobozi, aya marushanwa yatangirijwe ku Kibuga cya Kibingo, Umurenge wa Ruhango aho amakipe y'Umurenge wa Kinazi yahuye na Ruhango mu bagore no mu bagabo hakinwa umupira w'amaguru.

Byatangarijwe mu gikorwa cyo gutangiza ayo marushanwa ngarukamwaka, agendeye mu nsangamatsiko igira iti ’Twitabire amarushanwa twimakaza umuco w’Imiyoborere n’uwo kurushanwa’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars avuga ko igihe amaze akinwa yagiye aba umwanya wo gusabana ku baturage b’Umurenge wa Ruhango, abaturanyi babo n’abo mu tundi Turere kuko ubutumwa butangirwamo buba bugamije Kwimakaza imiyiborere myiza.

Agira ati, "Muri iyi mikino dutangamo ubutumwa busaba abaturage kwakira serivisi nta kiguzi, nta kimenyane, nta kurenganya umuturage, kandi aho bibaye barasabwa gutanga amakuru ku nzego zo hejuru, kugira ngo hatagira uca ku ruhande."

Ku kijyanye no kuba hari ahagitangwa serivisi zitanoze, cyangwa umuturage agasiragizwa, kubera kudakemurirwa ibibazo ku gihe, Kayitare avuga ko uko hagenda hagaragara imbogamizi hanafatwa ingamba.

Nk’urugero hashyizweho ishuri ry’abayobozi ku rwego rw’Umudugudu, aho rihuriramo abaturage n’abayobozi bakaganira ku bitagenda kandi bikabonerwa ibisubizo.

Agira ati, "Mu Midugudu hasi haracyarimo imbogamizi, ariko hafashwe ingamba zo guhanga agashya n’Ubuyobozi bw’Akarere kacu, gashyiraho ishuri ry’ubuyobozi ku Mudugudu aho Abayobozi ku nzego zisumbuye bahuza abo ku rwego rwo hasi bakaganira uko ibibazo bikemurwa, nta na bimwe bishyizwe ku ruhande, umuturage afite uburenganzira ku bimukorerwa".

Bamwe mu baturage baherekeje amakipe y’umupira w’amaguru mu Mirenge ya Kinazi na Ruhango, bishimiye kongera guhurira mu marushanwa, kandi bose bagaragaza ko bafite ishyaka ryo gutsinda, kandi banatsindwa bakagira umuhate wo gukosora ibitagenze neza.

Umwe muri bo waturutse i Kinazi agira ati, "Ikipe yacu y’abakobwa yatsinzwe, ariko ntabwo byaduciye intege tugiye kongera gutegura neza, kumenya ko watsinzwe n’icyabiteye, biduha ubundi buryo bwo gutekereza uko ubutaha tuzagera ku ntsinzi, no mu byo dukora byose ni uguharanira kugera ku byiza birenze".

Imirenge ya Kinazi na Ruhango niyo yabimburiye indi mu gutangiza Amarushanwa Umurenge Kagame Cup, ahakinwe umupira w’amaguru, Ruhango ikiharira intsinzi iwayo mu bakobwa n’abahungu, ahatsinzwe 1-0 mu bakobwa na 4-0 mu bahungu.

Back