Ruhango: Hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka ibyumba 12 by’amashuri
Akarere ka Ruhango gakomeje kongera inyubako z’amashuri mu rwego rwo gukomeza kugabanya ingendo abana bakora mu kujya no kuva ku ishuri, ndetse no kugabanya ubucucike mu byumba.
Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 7 Werurwe 2023, Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka ibyumba bishya 12, ibikoni 8 n’ubwiherero 18; byose bigomba kurangira muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2022-2023, bikazatwara asaga miriyoni 192 z’amafaranga y’u Rwanda.
Gutangiza ku mugaragaro iyubakwa ry’ibyo bikorwa byabereye ku Rwunge rw'amashuri rwa Mbuye ruherereye mu Kagali ka Nyakarekare, Umurenge wa Mbuye. Kuri iri shuri hakaba harimo kubakwa ibyumba bitatu by’amashuri y’inshuke.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Meya Habarurema yabanje gushimira Umukuru w’Igihugu ibyiza adahwema kwifuriza Abanyarwanda bose, ndetse akanabibagezaho.

Ati “Mbere na mbere dushimire Umukuru w’Igihugu cyacu kuko ibi byose niwe tubikesha. Ibi dukora ni we uba yabidutumye, kandi byose bigamije ko buri Munyarwanda abaho neza, atekanye, ateye imbere”.
Yakomeje ashimira abaturage uruhare bagize mu mihigo y’umwaka wa 2021/2022, byatumye Akarere ka Ruhango kaza ku mwanya wa karindwi mu kwesa neza imihigo.
Ati “Turabashimira mwese uruhare mwagize mu mihigo y’umwaka wa 2021/2022. Ibikorwa mwakoze haba mu muganda, mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage, kurwanya imirire mibi, ubuhinzi n’ibindi; Ibyo byose byashyizwe hamwe, Akarere ka Ruhango kaba aka karindwi.”
Umuyobozi w’Akarere yakomeje avuga ko nubwo uwo ari umwanya wo kwishimira hagikenewe imbaraga kugira ngo Akarere kagere ku mwanya ushimishije kurushaho, asaba abaturage gukomeza kushyira umutima ku mihigo.

Yibukije kandi ko inyubako zatangijwe ku mugaragaro ari umwe mu mihigo 100 y'Akarere y'uyu mwaka, maze asaba abubaka n'abakurikirana ibikorwa kuzatuza ari uko umuhigo weshejwe neza 100.
Abakora iki gikorwa bijeje Umuyobozi w’Akarere ko bitarenze ukwezi kwa gatanu ibikorwa byose bizaba byarangiye.
Umwe muri bo yagize ati “Nta mpungenge, mu mezi atatu ibi byumba bizaba byuzuye neza”.
Mu mwaka wa 2021 mu Karere ka Ruhango hubatswe ibyumba by’amashuri 553, ibikoni 75 n’ubwiherero busaga 1000 byose byubatswe mu gihe cy’umwaka umwe. Ibyo bikorwa remezo byatumye umubare w’Ibigo by’amashuri Akarere gafite uba 93 uvuye kuri 78, binagira uruhare rugaragara mu kugabanya ingendo abana bakoraga mu kujya no kuva ku ishuri, ndetse n’ubucucike mu byumba.

