Ruhango: Hatangijwe ku mugaragaro igihembwe cy’iginga cya 2024A kizwi nk'Umuhindo
Kuri uyu wa mbere tariki 25 Nzeri 2023, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi akaba imboni y'Akarere ka Ruhango muri Guverinoma, Rwigamba Eric, yatangije ku mugaragaro igihembwe cy'ihinga 2024A ku rwego rw'Akarere ka Ruhango.
Iki gikorwa cyabereye kuri site ya Gatare, mu Mudugudu wa Nyamaraba, Akagali ka Gitisi mu Murenge wa Bweramana, ahatewe imbuto y’ibigoro ya WH 507 ku buso bugera kuri hegitari 6.
Abandi bitabiriye iki gikorwa barimo Umuyobozi w'Akarere, Habarurema Valens, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Rusilibana JMV, abayobozi b'inzego z'umutekano ku Karere, abayobozi b'Imirenge ya Bweramana na Ruhango, abandi bayobozi mu nzego z'ibanze, abajyanama b'ubuhinzi n'abaturage biganjemo abanyamuryango ba koperative KOPANYABWE ihinga muri icyo gishanga ku ruhande rw’Umurenge wa Bweramana.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yakanguriye abahinzi guhinga ubutaka bwose bushobora guhingwa, gukoresha ifumbire n'imbuto nziza, guhingira igihe no gukurikirana neza imyaka bahinze, kwitabira korora amatungo magufi n'amaremare bigendanye n’ubushobozi bwa buri muntu kugira ngo babashe kubona ifumbire y'imborera, kwitabira gahunda y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo, no kurwanya isuri.
Umuyobozi w'Akarere, Habarurema Valens, yijeje abahinzi kubaba hafi no kubafasha gukemura imbogamizi iyo ari yo yose bahura na yo.

Abahinzi bishimiye iki gikorwa, bagaragaza ko kuba abayobozi bifatanya na bo mu bikorwa nk'ibi bibongerera imbaraga mu byo bakora kuko bibagaragariza ko bashyigikiwe.
Igishanga cyatangirijwemo igihembwe cy'ihinga gikorerwamo na Koperative KOPANYABWE na UATA; gifite ubuso bugera kuri hegitari 75, kikaba kigizwe n'uruhererekane rw’ibice bizwi ku mazina ya site za Gatare, Biringanya, Kihene, na Gasema bikora ku Tugali twa Gitisi na Rwinyana mu Murenge wa Bweramana, na Bunyogombe, Buhoro na Munini two mu Murenge wa Ruhango. Muri iki gihembwe harimo guhingwa ibigori, mu gihembwe gitaha hakazahingwa ibishyimbo.
Muri iki gihembwe cy'ihinga 2024A, Akarere ka Ruhango gafite intego zikurikira muri gahunda yo guhuza ubutaka ku bihingwa byatoranyijwe:
Imyumbati: hegitari 10,935; Ibigori: Hegitari 1300; Umuceri: hegitari 559; Ibishyimbo: hegitaei 12,552; Soya: Hegitari 154; Imboga: Hegitari 167.



