Ruhango: Hatangijwe ubukangurambaga bwa mitiweri ya 2023-2024

Ku wa gatatu no ku wa kane tariki 15 na 16 Werurwe 2023, mu Mirenge igize Akarere ka Ruhango hatangijwe ku mugaragaro ubukangurambaga bwa mitiweri y’umwaka utaha wa 2023.

Iki gikorwa kigamije kwibutsa abaturage ko tugenda dusatira umwaka mushya wa mitiweri, kandi ko abagize umuryango bose bagomba kugira ubwisugane bwo kwivuza kugira ngo igihe haba ahari ugize ibyago byo kurwara atarembera mu nzu, anbashe kwivuza ku giciro gito.

Ni umwanya kandi wo gushishikariza buri muryango kwishyura umusanzu usabwa hakiri kare, kugira ngo umwaka mushya uzatangire abagize umuryango bose bashobora kwivuza.   

Muri rusange gutangiza ubu bukangurambaga byaranzwe n’inama zigamije gufatira hamwe ingamba zo kwihutisha itangwa ry'imisanzu, kugira ngo ukwezi kwa Kamena 2023 kuzarangire icyo gikorwa cyamaze gusozwa. 

Muri izi nama hanasuzumwe uko uyu mwaka 2022-2023 wagenze, ibyawuranze bishigirwaho mu gufata ingamba zo kwihutisha ubukangurambaga hitabwa by’umwihariko ku kugera ku muturage, kumuganiriza no kumwibutsa akamaro ka mitiweri, kumushishikariza kuzigama buhoro buhoro, no kwishyura umusanzu asabwa mbere y’uko umwaka ugera ku musozo kugira ngo umushya uzatangire yaramaze kwishyura umusanzu wose asabwa.

Habaye kandi n’igikorwa cyo gushimira (guha icyemezo cy’ishimwe) Utugali, Imidugudu n’amatsinda bahize abandi mu bukangurambaga bw’uyu mwaka 2022-2023, no gushimira amatsinda yamaze kwishyurira abanyamuryango bayo bose imisanzu y’umwaka utaha.

Ku bufatanye n’Umufatanyabikorwa Ingobyi Activity, mu Murenge wa Mbuye hatanzwe ihene 100 ku matsinda 10 yabimburiye andi gusoza igikorwa cyo kwishyurira abanyamuryango bose mitiweri y’umwaka utaha.

Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, abayobozi mu bindi byiciro bitandukanye, n'abavuga rikumvikana.

Ubuyobozi bw’Akarere bukomeje gushimira abaturage uruhare rwabo mu mihigo y’umwaka ushize wa 2021-2022, aho Akarere ka Ruhango kaje ku mwanya wa karindwi.

Mu nama n’ibikorwa bitandukanye bihuza ubuyobozi n’abaturage, abayobozi ku rwego rw’Akarere babigarutseho kenshi. Mu nteko y’abaturage yabereye mu Mudugudu wa Ruyenzi, Akagali ka Nyakarekare tariki ya 7 Werurwe, mu gikorwa cyo gutangiza inyubako z’amashuri cyabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mbuye ku wa 7 Werurwe, mu birori by’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore byabereye i Gisanga muri Mbuye tariki ya 8 Werurwe, muri siporo rusange yabereye mu mujyi wa Ruhango ku cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2023, mu nteko y’abaturage yabereye mu Kagali ka Mwendo tariki ya 14 Werurwe, mu nama n’ibindi bikorwa bitandukanye Umuyobozi w’Akarere yabigarutseho.

Nko mu nteko y’i Nyakarekare yagize ati “Turabashimira mwese uruhare mwagize mu mihigo y’umwaka wa 2021/2022. Ibikorwa mwakoze haba mu muganda, mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage, kurwanya imirire mibi, ubuhinzi n’ubworozi, ubwisungane bwo kwivuza, n’ibindi; Ibyo byose byashyizwe hamwe, Akarere ka Ruhango kaba aka karindwi.”

Mu mwaka ushize w’imihigo, Akarere ka Ruhango kaje ku mwanya wa 5 mu kwishyura ubwisungane bwo kwivuza. Kugeza ubu muri uyu mwaka 2022-2023, mu kwishyura ubwisungane bwo kwivuza, Akarere kari ku mwanya wa karindwi. Intego ni ukuba nibura mu myanya itatu ya mbere.

Back