Ruhango: Hibutswe abakozi b’amakomini bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Kwibuka abakozi b’amakomini (Ntongwe, Kigoma, Tambwe, Mukingi, Murama, Masango, na Mushubati) yahujwe akaba Akarere ka Ruhango bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 byabereye ku Kicaro cy’Akarere ku wa kane tariki 11 Mata 2019.
Iki gikorwa kitabiriwe n’abayobozi hamwe n’abakozi b’Akarere mu Tugali, mu Mirenge no ku Karere, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bo mu miryango y’abo bakozi, inshuti, n’abafatanyabikorwa banyuranye b’Akarere bakorera mu mujyi wa Ruhango.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere, yibukije ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri Munyarwanda, bikaba umwanya wo kubaha agaciro bambuwe ubwo bicwaga urw’agashinyaguro bazira akarengane k’indengakamere.
Yavuze kandi ko ari umwanya wo kuzirikana umuhate, ubwitange, umurava n’ubutwari byabarangaga mu kazi, n’umwanya wo kwisuzuma buri wese akareba niba ibyo ashinzwe abikora mu buryo bukwiriye.
Ati “Bagiraga ubwitange, umuhate n’umurava, bagakoresha ubwenge n’imbaraga zose kugira ngo Igihugu gitere imbere. Kubibuka ni inshingano zacu, ni inshingano ya buri Munyarwanda; ni ukubaha agaciro bambuwe”. [..]
“Tuzirikana ubutwari bw’abo twibuka none, ubutwari bw’abahagaritse Jenoside ndetse n’ubutwari bw’abayirikotse. Ariko kandi ni n’umwanya wo kwibaza ngo ese twebwe twitanga ku kigero kingana gute? Umusanzu duha Igihugu kugira ngo gikemure ibibazo byatewe na Jenoside ni uwuhe?”
Umuyobozi w’Umuryango Ibuka mu Karere, Munyanziza Narcisse, we yibukije abayobozi n’abakozi bari mu nshingano ko bagomba guhora bazirikana ko abaturage babafata nk’ikitegererezo haba mu ntekerezo, mu myifatire no mu bikorwa. Bityo bakaba batagomba kwirengagiza na gato ko babakeneyeho ingero nziza.
Ati “Bayobozi iyo tubareba twe nk’abaturage muyobora tubabona nk’ifumba ibuza cyangwa ikumira ikibi.” [..]
“Tubabonamo urumuri rumurikira rubanda mu ntekerezo, mu myifatire, mu migirire. Tubabona nk’abantu badukingiye ikibi kandi badutekerereza ikiza. Icyo kiza tubatekerezaho, tujye tukibabonamo koko.” […]
“Twigire ku mateka Igihugu cyacu cyanyuzemo, amateka asharira, ...Dukuremo isomo ryo kugaya ibibi, dukore kandi tunigishe ibyiza”.
Mu izina ry’imiyango y’abakozi b’amakomini bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mukaneza Neliya ashima Ingabo zahagaritse Jenoside zikarokora abahigwaga bari bataricwa. Ashima kandi Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yahumurije kandi ikunga Abanyarwanda, ikita ku gukemura bibazo by’abarokotse Jenoside. Asaba kandi ko ibibazo bigihari byakomeza kwitabwaho, cyane cyane hagaherwa ku bababaye cyane kurusha abandi.
Kugeza ubu abakozi b’amakomini yahujwe akaba Akarere ka Ruhango bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamaze kumeyekana bagera kuri 37. Uyu munsi umubiri w’umuntu umwe muri abo bamenyekanye ni wo utaraboneka ngo ushyingurwe mu cyubahiro.
Mu by’ingenzi byaranze iki gikorwa cyo kwibuka harimo: Urugendo rwo kwibuka rwatangiriye mu Mubuga (hafite amateka yo kuba harashyizwe bariyeri yiciweho Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994) rugasorezwa ku Kicaro cy’Akarere, gushyira indabo Rwibutso rw’abakozi b’amakomini bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 (Urukuta rwanditseho amazina y’abakozi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze kumenyekana), Ubutumwa mu Ndirimbo, kwibuka mu mazina abakozi 37 b’amakomini bazize Jenoside, Ubuhamya ku mateka n’ibigwi by’abakozi b’amakomini bazize Jenoside, ubugome n’ubugwari bw’abateguye n’abakoze Jenoside; Ubutumwa bw’uhagarariye imiryango y’abakozi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubutumwa bwa Perezida b’Umuryango IBUKA mu Karere, n’Ubutumwa bw’Umushyitsi Mukuru.